Uko wahagera

Mu Rwanda Polisi Yafatiriye Ikinyamakuru UMUCO


Ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2005, ikinyamakuru UMUCO cyafashwe na Polisi y’igihugu. Icyo kinyamakuru cyafashwe umuyobozi wacyo, Bizumuremyi Bonaventure, avuye kugicapisha i Kampala muri Uganda.

Nk’uko Bizumuremyi abisobanura, ngo yafatanywe n’ikinyamakuru cye numero 18 cyo kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 30 Nzeri ahagana mu ma saa sita, ajyanwa ku cyicaro cya polisi ku Kacyiru. Yarahiriwe, ahava ku mugoroba, ariko n’ibinyamakuru bye arabisubizwa. Cyakora polisi yagiye imukurikiye atashye, irongera irabitwara.

Cyari cyamaze kugera ku isoko

Bizumuremyi Bonaventure asobanura ko ikinyamakuru cye cyafashwe yarangije kugurishaho ibirenga ijana. Mu gitondo cyo ku italiki ya 19 Nzeri abana bagurisha ibinyamakuru bari bagifite, ariko cyageze ku mafaranga 1000, kandi kigurishwa mu ibanga rikomeye. Ijwi ry’Amerika na ryo ryashoboye kubona copie yacyo.

Abashoboye gusoma icyo kinyamakuru baganiriye n’Ijwi ry’Amerika basobanura ko hari inkuru eshanu ziri mu zaba zaratumye ikinyamakuru UMUCO gifatwa. Imwe muri izo nkuru iragira iti: “FPR mu kwaka umusanzu nk’uwa muvoma.”

Muri iyo nkuru Bizumuremyi avuga ko ubu FPR ifite abakoreshakoro ahantu hose, nko mu bigo bya Leta birirwa begeranya imisanzu yayo, ku buryo ngo bamwe mu bakozi binubira mu matamatama uwo musanzu umeze nka wawundi bari bamenyereye wa muvoma. Ndetse ngo ibyo binakorwa kugeza mu byaro, muri za nyumbakumi. Aho hose ngo FPR ihafite abayihagarariye kandi ubundi itegeko ritabyemera. Abenshi, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, ngo batanga uwo musanzu batabishaka, ahubwo ari ukwigura ngo badatakaza akazi kabo.

Indi nkuru igaragara muri icyo kinyamakuru ni iyiswe ngo: “Madamu Jeannette Rwigema aravugwa kuba anekera Uganda.” Iyi nkuru ivuga ko umufasha wa Fred Rwigema wayoboye urugamba rwa FPR igitera agahita apfa muri 1990, ngo yaba adafashwe neza n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibyo ngo byatumye yiyambaza inshuti zari iz’umugabo we, zirimo generali Salim Saleh, murumuna wa perezida Museveni wa Uganda. Gusurana n’umuryango w’uwo mugabo ngo bikaba byaraviriyemo madamu Jeannette Rwigema gushyirwa mu majwi ko yaba anekera Uganda.

Iyo nkuru igera kure ikanavuga no ku kababaro kari mu gihugu, ngo gaturuka ku kwikubira, n’ushoboye kugaragaza ko atabyemera akabizira. Bamwe ndetse ngo banabiguyemo bishwe k’uburyo butazwi. Icyo kinyamakuru gitangaza n’amazina y’abo bantu. Abandi ngo bahitamo guhunga ibyo bibazo. Ikinyamakuru UMUCO gisanga iyo mikorere idahindutse, ngo ibyakozwe byose byahinduka umuyonga nk’uko byagenze muri Somalia.

Indi nkuru igaragara muri icyo kinyamakuru, ni iyifite umutwe ugira uti: “Lieutenent General Nyamwasa aravugwa mu Bwongereza.” Iyi nkuru ivuga ko uyu Nyamwasa, wigeze kuba umugaba w’ingabo z’igihugu, ubu akaba yaragizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Buhindi, yaba ari mu gihugu cy’u Bwongereza.

Icyakora ikinyamakuru UMUCO kivuga ko ababajije Nyamwasa yababwiye ko ari mu Bwongereza mu ruzinduko rw’akazi. Gusa Nyamwasa ngo yaba akekwa kuba yari ari mu mugambi wa coup d’Etat yakomeje guhwihwiswa mu gihugu. Ntabwo ariko icyo kinyamkuru cyemeza ko uwo mujenerali yaba yarahunze igihugu.

Icyo kinyamakuru gifite kandi n’inkuru kuri Colonel Karegeya ufunze. Mbere y’uko afungwa yigeze kuyobora ishami rya gisirikari rishinzwe iperereza ryo hanze. Ikinyamakuru UMUCO kivuga ko mu iperereza cyakoze cyasanze Karegeya yaba yarazize ko yamennye ibanga. Ngo yanze kuvuga imitungo ye, avuga ahubwo ko azi n’iyo abakuru be, ari bo Perezida Kagame na Generali Kabarebe, umugaba w’ingabo. UMUCO vuga ko Colonel Karegeya yaba yarabivuze ari gufatwa amajwi atabizi, ari nabyo byamukozeho.

UMUCO ufite kandi n’inkuru igira iti: “« Buri ngoma igira ibyiza n’ibibi byayo.” Iyi nkuru igereranya ubutegetsi bwa repuburika bwagiye bubaho kugeza ubu, ikavuga ibyiza n’ibibi bya buri butegetsi. Ku butegetsi bwa perezida Kagame, iki kinyamakuru kivuga ko mu byiza ashimirwa harimo kuba akunda igihugu cye, akaba yifuza kukibona nk’igihugu cyubashywe kandi gikungahaye.

Naho mu bitari byiza, ngo perezida Kagame ntiyiteguye kurekura ubutegetsi, ndetse ngo atera ubwoba abamufasha, aribyo icyo kinyamakuru cyita igitugu. Ndetse ngo n’akazu karahari, ariko ngo ntikameze nk’aka Habyarimana kuko ko kadashingiye ku bwoko cyangwa se umuryango. Ahubwo ko ngo gashingiye ku bucuti bugamije kugundira ubutegetsi no kwigwizaho ubukungu bw’igihugu.

Abashobye gusoma izi nyandiko zose bakeka ko harimo zimwe zatumye iki kinyamakuru gifatwa. Abanyamakuru bashoboye kuvugana n’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu ngo bwabatangarije ko izo nkuru zirimo ibinyoma.

Umuyobozi w’UMUCO Bizumuremyi Bonaventure avuga ko polisi ishinzwe ikurikirana ry’ibyaha, CID - Criminal Investigation Departement - yamutegetse kuri telephone kwitaba mu gitondo, ku wa kabiri, tariki ya 20 Nzeri 2005, ku cyicaro cyayo ku Kacyiru.

XS
SM
MD
LG