Uko wahagera

Mu Rwanda Ifatwa ry'Ikinyamakuru UMUCO Ntirivugwaho Rumwe


Inama Nkuru y’Itangazamakuru iratangaza ko, nyuma yo gusesengura amakuru yasohotse muri nimero 18 y’ikinyamakuru UMUCO, no kureba iyubahirizwa ry’itegeko, ngo yasanze inyandiko zikubiye muri icyo kinyamakuru zinyuranyije n’amategeko n’amahame remezo agenga umwuga w’itangazamakuru.

Mu itangazo ry’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru baragaruka ku mategeko atarubahirijwe ariko ntibatange ingero ku makuru yanditswe. Muri ayo mategeko twavuga nk’arebana n’inshingano z’umunyamakuru mu ngingo ya 68 y’itegeko rigenga itangazamakuru, aho rivuga ko umunyamakuru yandika amakuru afitiye gihamya, akirinda ibihuha. Twavuga na none n’ingingo ya 84 ivuga ko gusebya umukuru w’igihugu cy’u Rwanda n’abakuru b’ibihugu muri rusange bihanirwa. Ku bijyanye n’ifatwa ry’ikinyamakuru bavuga ko itegeko rigenga
itangazamakuru rigomba guhuzwa n’irigenga polisi y’igihugu yo gukumira ibyaha.

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda, ARJ, ryo risanga ifatwa ry’iyo nimero y’UMUCO ridakurikije itegeko ngo kuko urukiko ari rwo rwonyine rutanga uburenganzira bwo gufata ikinyamakuru. Bibaye ubwa mbere mu gihe cy’imyaka 10 iryo shyirahamwe ritinyuka kuvugira umunyamakuru.

Ubundi itegeko rigenga itangazamakuru, mu ngingo yaryo ya 87, igika cya kabiri, rivuga ko gufatira bikorwa gusa ku cyemezo kihutiwe cy’urukiko, bitabujije urubanza gukomeza. Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda yadutangarije ko, iyaba iryo shyirahamwe ryari rifite ubushobozi, ryagombye kurega Polisi y’igihugu kuko itubahirije itegeko mu gufatira kiriya kinyamakuru. Yongeraho ko bahangayikishjwe cyane n’uko Polisi ishobora kuzabatanga kurega umunyamakuru kandi badafite n’ubushobozi bwo kumufasha gushaka umwunganira.

Twababwira ko kuva Inama y’Igihugu itangiye nta na rimwe irarengera cyangwa ngo iharanire ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo ibyo biri mu nshingano zayo za mbere. Ahubwo iyo nama ikunze kwihutira kwamagana no gutanga ibihano mu mwanya w’ubucamanza.

Urugero ni icyemezo iherutse gufatira ikinyamakuru UMUSESO cyo gusaba Minisitiri ufite itangazamakuru mu nshingano ze kuwuhagarika mu gihe cy’amezi 3. Icyo cyemezo ariko nticyakiriwe n’iyo Minisiteri kuko nayo yasanze byari ukurengera. Ibyo byose Inama Nkuru y’Itangazamakuru ibikora yitwaje ko ifite inshingano yo kureba ko itangazamakuru ryubahiriza amategeko n’amahame remezo agenga umwuga w’itangazamakuru.

Bamwe mu banyamakuru bigenga twaganiriye badutangarije ko basanga Inama Nkuru y’Itangazamakuru itigenga nkuko ibyemererwa n’itegeko. Kuri bo ngo aho kubarengera yashyiriweho gukumira ibitekerezo bitandukanye n’ibya guverinoma.

XS
SM
MD
LG