Uko wahagera

Impunzi z'Abanyarwanda Zari i Shongore Zageze mu Rwanda


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gicurasi, ni bwo impunzi za nyuma zavaga mu nkambi ya Shongore, mu Burundi, from Kibayi, Mugombwa na Gikonko, zari ziri mu nkambi y'agateganyo mu mugi wa Ngoma mbere yuko zisubizwa ku mirenge zikomokamo. Nk'uko inyinshi muri izo mpunzi zibitangaza, ngo batashye bitavuye ku bushake bwabo nyuma y'aho ingabo z'Abarundi zigoteye inkambi, zikababwira ko inkambi ifunzwe.

Mbere yaho ariko abayobozi b'u Rwanda bamwe n'ab'u Burundi bagerageje gusura inshuro nyinshi izo nkambi, batangariza impunzi ko nta buhungiro zizabona ngo kuko nta mpamvu igaragara ituma bahunga uretse ibihuha. Izo mpunzi kandi ngo zasuwe n'imiryango yazo mu rwego rwo kubakangurira ko mu Rwanda ari amahoro.

Igikorwa cyo kubacyura ku ngufu ngo cyatangiye kuri iki cyumweru aho Leta y'u Rwanda, ifatanije n'iy'u Burundi, bazanye amakamyo yo kubacyura.

Umwe mu badutangarije ko atatashye ku bushake bwe, Uwingabira Florence, avuga ko ngo bategetswe kurira ayo makamyo, bakwanga bagakoresha igiti. Ngo ari mu baje bwa nyuma; abasigaye banze gutaha bakaba barurijwe ku ngufu nyuma yuko barasa mu kirere. Cyakora ngo ntawakomeretse, ariko bamwe mu bagabo ngo bashoboye gutoroka.

Umuhuzabikorwa w'akarere ka Butare, Bwana Twagiramutara Aimable, yadutangarije ko impunzi zitacyuwe ku ngufu kandi ko bakomeje kuzirindira ibintu byazo.

Icyakora, usibye abana n'abagore ndetse n'urubyiruko ruri munsi y'imyaka 24 bari biganjemo, abagabo bari bakuru mu gihe cya genocide bari imbarwa mu nkambi bari bakiriwemo i Butare. Izo mpunzi zikaba zararaye zigejwejwe aho zivuka.

Izo mpunzi zivuga ko zishimiye kugera mu ngo zazo. Ndetse zanakiriwe neza n'abo zasanze, uretse ko zasanze zarasahuwe. Abaturanyi babo badutangarije ko basahuwe n'Abarundi bambukaga nijoro, bamwe mu baturanyi babo, cyangwa abo mu miryango yabo. Hari n'abadutangarije ko na bo ubwabo bavaga mu buhungiro bagasarura, barangiza bagasubirayo.

Izo mpunzi zitahutse rero zikaba zikeneye gufashwa kugira ngo hatazavuka amakimbirane hagati yabo n'abaturage batahunze biturutse ku nzara.

XS
SM
MD
LG