Abaheruka gutaha mu cyumweru gishize bagera kuri 500. Bose bari barahunze hagati ya 1990 na 1994 mu gihe cy’intambara; abandi ni abari barahungiye muri Kongo na bo bahavanwa n’intambara.
Izo mpunzi zose zavuye mu nkambi ya Nyakivara, zikaba zakirirwa mu kigo cyakirirwamo impunzi z’i Byumba. Iyo bahageze, bahita boherezwa aho bari batuye mbere yo kujya mu buhungiro.
Mu mpunzi zatahutse higanjemo abagore n’abana batangaza ko bari babayeho nabi mu buhungiro. Abenshi muri abo bana ntibashoboye kubona amahirwe yo kwiga. Impamvu ahanini ni uko abenshi batari kumwe n’ababyeyi babo kuko bapfuye cyangwa batandukanijwe n’intambara.
Indi mpamvu, nk’uko abenshi muri abo bana babihamya, ngo ni uko bari batunze imiryango yabo kubera uturimo bakoraga mu miryango y’Abagande yari yegereye i Nkambi ya Nyakivara. Hari n’abakoraga ubucuruzi bw’ibiryo bahabwa n’ibitoki baranguraga n’Abagande.
Abo bana kandi badutangarije ko kuba batarahabwaga imyenda y’ishuri na HCR
byatumaga ibigo by’amashuri bya Uganda bibirukana.
Mu mpamvu zatumumye izo mpunzi zifata icyemezo cyo gutaha ngo harimo no kuba abaturage b’Abagande batari babishimiye. Ngo babatukaga ngo ngo ni inyangarwanda, ubundi ngo bakabamburira mu nzira bagiye gucuruza ibiribwa.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko ubu muri Uganda hakiri izindi mpunzi z'Abanyarwanda zigera ku bihumbi 21.