Uko wahagera

Mu Rwanda Urubyiruko rwo mu Nkambi ya Gihembe Rukomeje Kuyitoroka


Urubyiruko twaganiriye rw’impunzi zo mu nkambi ya Ghemnbe mu ntara ya Byumba, rwadutangarije ko imibereho mibi mu nkambi z’impunzi ituma ruva mu nkambi gushakisha imirimo hanze, kuba mayibobo, gukora ubujura ndetse no gusubira iwabo bagafata intwaro aho baziherezwa nuwo ari we wese ushaka gukora intambara.

Mu ngero baduhaye z'abageze mu mitwe ya gisirikare harimo abana babiri bagiye bafite imyaka 15 muri 2004, umwe akaba yitwa Muhire. Ngo baherutse kubatumaho ko bari mu gisirikare cya Kongo, ariko uko bakigezemo ngo ntabwo bakuzi.

Mu mibereho mibi batubwiye harimo ngo no gukoreshwa imirimo y’ingufu. Ibyo ngo byaviriyemo umwana w’imyaka 17 wari mu mwaka w’amashuri abanza gupfa. Nkuko bagenzi be babisobanura, ngo bategetswe kwikorera ingiga z’ibiti, ateruye igiti kimurusha ingufu, yitura hasi kimwituraho, arapfa. Turacyarimo gukora iperereza ku bahaye abo bana amabwiriza yo kwikorera izo ngiga z’ibiti n’impamvu byakozwe, ndetse niba hari n’ababihaniwe.

Bimwe mu bituma bagira imibereho mibi ngo harimo kuba badashobora kwiga amashuri uko bikwiye, kubima uburenganzira bwo gukomeza amashuri ya Leta igihe batsinze ikizamini cy’amashuri abanza, kutabona aho bakomeza igihe badashoboye gutsinda ikizamini cya Leta nyuma yo kurangiza imyaka itatu yisumbuye (tronc commun). Ibyo byose byiyongeraho ko n’abashoboye kumenya umwuga cyangwa kurangiza amashuri batabona akazi.

Twagerageje kubaza impamvu batajya mu mashuri y’imyuga ari mu nkambi batubwira ko ngo usanga adahagije, cyangwa se babohereza kwiga mu bigo byo hanze bakabohereza kure cyane, aho badahabwa ubushobozi bwo kugera kuri ayo mashuri. Ikindi ngo ni uko, nko mu kigo cya CJF cya Kibali bigiramo nko gukanika ngo badashobora gukurikira amasomo batashoboye kurya ku manywa kubera ko biga bataha nimugoroba.

Kuba badashobora kubona akazi n’aho bakwiga imyuga ntibibujije ko bamwe mu bana, harimo n’abatarashoboye kurangiza amashuri abanza, biga imyuga. Abenshi ndetse biga imyuga irenze umwe nka Mukeshimana Henriette urimo kwiga gushushanya nyuma yo kwiga kudoda.

Ikibazo ngo ni uko, n’ubwo Mukeshimana Henriette azi kudoda ngo agomba kugira igishoro cyo kugura ibitambaro byo kudodamo imyenda yo kugurisha kugira ngo bimugirire akamaro,.

Muri iyo nkambi ya Gihembe hari amashuri y'imyuga atandukanye yigamo urubyiruko ndetse n'abantu bakuru. Imyuga irimo ni ubudozi, gufuma no kuboha, gushushanya no kubaza.

XS
SM
MD
LG