Uko wahagera

Impunzi z'Abanyecongo mu Rwanda Zibutse Ababo Bazize Ubwicanyi



“Ntituzibagirwa abacu bazize ubwicanyi i Mudende, i Bukavu, i Gatumba na Karehe; Never again; Aho bigeze turashaka gutaha iwacu Kongo haba ku ngufu cyangwa ku neza, turwanye Leta y’abicanyi; Kabilisme = genocidaires”.

Ayo ni amagambo yari yanditse ku byapa impunzi z’Abanyecongo zari zitwaje m’urugendo rwo kwibuka ababo bazize ubwicanyi mu nkambi z'impunzi i Mudende, Bukavu, Gatumba na Karehe. Izo mpunzi zikoze urwo rugendo mu gihe zihangayikishijwe cyane n'ikibazo cy'ibura ry'ibiryo.

Emile ni umwana w’imyaka 13, akaba ari umwe mu bana bakoraga urugendo bashishikaye cyane. Yadutangarije ko impamvu yitabiriye
imyigaragambyo ari uko abana bafite ubwoba ko, nyuma y'ubwiicanyi bene wabo bakorewe mu makambi no muri Congo, bafite ubwoba ko itsembabwoko rigiye gukoreshwa m’ukubicisha inzara.

Emile yemeza ko hari abana benshi bava mu nkambi bajya mu migi gushakisha imirimo, abandi bakaba mayibobo cyangwa bakisubirira Congo; ngo hari n'abajya muri Uganda.

Abo bana n'urubyiruko bafite imiryango yahuye n'ingorane nyinshi, zirimo kwica imiryango yabo, ndetse abenshi muri bo bakaba barabyiboneye n’amaso yabo. Ubwicanyi bw'urubozo bwakorewe ahanini mu nkambi mu Rwanda i Mudende, n'ubundi
bwabaye mu mwaka ushize mu nkambi ya Gatumba, i Burundi.

Birashoboka rero ko uwashaka gukoresha abo bana mu ntambara wese muri ibi bihe bari muri izo ngorane byamworohera. Ubwabo bivugira ko aho kwicwa n'inzara wakwicwa n'umuhoro cyangwa ukagwa ku rugamba urwana k’umuryango wawe n'ubuzima bwawe.

Kugeza ubu HCR na Leta y'u Rwanda byatangije gahunda yo gukangurira urubyiruko ububi bwo kwishora mu gisirikare ari abana. Ubu amahugurwa
yaratangiye, impunzi muri rusange zikaba zigishwa uburenganzira bw'abana, ndetse hakaba haritabajwe n'impuguke zigeze kuba abasirikare bakiri abana. Bagenda bigisha mu mashuri, berekana ibikomere basigiwe no kwikorera intwaro bakiri abana.

Twababwira ko ubwicanyi mu burasirazuba bwa Congo bukomeje, abantu bagera kuri 18 bakaba baherutse kwicirwa muri Kivu y’Amajyepfo. Ubuyobozi bw’iyo ntara bwemeza ko umutwe witwaje intwaro w'Abanyarwanda FDLR (Front pour la Democratie et la Liberation Rwandaise)
ari wo wagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ufatanije n’umutwe w'Abamayimayi basanzwe bakorana. Kugeza ubu ariko nta wundi udafite aho abogamiye wari wemeza ayo makuru.

N’ubwo impunzi z’Abanyecongo mu Rwanda zifuza rero gutaha ntibyoroshye kuko umutekano muke
ukomeje kurangwa mu turere bahunze.

XS
SM
MD
LG