Uko wahagera

Ukraine Yahanuye Misile 29 Muri 30 Zarashwe n’Uburusiya


Ihinguriro ryasambuwe na misile z'Uburusiya muri Odesa, kw'itariki ya 18/05/2023
Ihinguriro ryasambuwe na misile z'Uburusiya muri Odesa, kw'itariki ya 18/05/2023

Ukraine yahanuye misile 29 muri 30 zarashwe n’Uburusiya mu bitero by’indege byabaye mw’ijoro ryakeye, ariko umuntu umwe yahitanywe n’igitero cyo mu mujyi wa Odesa mu majyepfo y’igihugu cya Ukraine.

Ibyotsi by’umukara byari byuzuye ikirere cy’umurwa mukuru Kiev, mu gitero cya cyenda kihagabwe muri uku kwezi. Ibisate bya za misile byahanuwe n’uburyo bwashyiriweho kurinda ibitero byo mu kirere, bikongeza ibice by’uburasirazuba bwa Kiev, hangirika ibintu bidakabije, kandi ntawahasize ubuzima, nk’uko abategetsi babivuze.

Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko urufaya rwa misile 30 zatewe n’Uburusiya, harimo izarashwe zituruka mu bwato mu nyanja, izarasiwe mu kirere n’izarasiwe ku butaka.

I Kyiv, uwiboneye ibyabaye utashatse gutanga amazina ye, yavuze ko “Haturitse igisasu gikomeye”. Ni bwo yabonye imyotsi. Nyuma za kumenya ko ibisate bya misile byaguye ku magaraje. N’ubu ngo arabona ibisate bya roketi.

Abategetsi mu mujyi wa Odesa, bavuze ko uruganda rutasobanuwe urwo ari rwo, rwakubiswe na misile, ubwo yahanukaga, ikica umuntu umwe igakomeretsa abandi babiri. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG