Uko wahagera

Perezida Zelenskyy wa Ukraine Yasuye Ubwongereza


Perezida Zelenslyy na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza
Perezida Zelenslyy na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yari mu Bwongereza uyu munsi. Minisitiri w'intebe, Rishi Sunak, yamwemereye gutubura inkunga y'intwaro.

Ubwongereza ni igihugu cya kane Zelenskyy yasuye muri iyi minsi itatu ishize. Yabanje kunyura mu Butaliyani, mu Budage no mu Bufaransa. Hose yagenzwaga no gusaba izindi ntwaro, kandi hose barazimwemereye.

By’umwihariko, Ubwongereza ni cyo gihugu cya mbere na mbere giteganya guha Ukraine misile zirasa kure cyane, kurenza kilometero 250, na “drones” zishobora kurasa kugera mu bilometero 200. Ubwongereza kandi bumaze guha imyitozo ku butaka bwabo abasirikare ba Ukraine 15,000.

Umuvugizi wa perezidanse y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko “bakiriye nabi cyane” inkunga Ubwongereza buha Ukraine.

Ibi bihugu bine (Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubudage n’Ubufaransa) Zelenskyy asuye muri iyi minsi biri muri birindwi bya mbere bikize kw’isi, G-7, hamwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kanada n’Ubuyapani. Abakuru b’ibi bihugu bigize G-7 bazakora inama yabo isanzwe mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani kuva kuwa gatanu kugera ku cyumweru gitaha. Mu byo bazagarukaho harimo intambara y’Uburusiya muri Ukraine. (AP, AFP, Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG