Uko wahagera

Ubudage Bwahaye Ukraine Inkunga ya Miliyari 3 z'Amadolari y'Amerika


Perezida Volodymr Zelenskyy na Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz
Perezida Volodymr Zelenskyy na Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, yabonanye n’abategetsi b’Ubudage i Berlin mu murwa mukuru nyuma gato y’uko Ubudage butangaje inkunga ya miliyari eshatu z’amadolari y’Amerika bwageneye gufasha Ukraine mu ntambara yashoweho n’Uburusiya.

Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yakiriye Perezida Volodymyr Zelenskyy mu ngoro ye iri i Berlin mu murwa mukuru aho byari bitegenijwe ko abo bategetsi bombi bari bugirane ibiganiro bari kumwe n’abajyanama babo bane kuri buri ruhande.

Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz,we yakirije Perezida Zelenskyy akarasisi ka gisirikare mbere y’uko bagirana ibiganiro.

Bitegenyijwe ko Perezida Zelenskky ari bukomereze mu mujyi wa Aachen aho ahabwa igihembo cyitiriwe Charlemagne, kigenerwa abantu bagize uruhare rukomeye mu guharanira ubumwe bw’Ubulayi.

Zelensky yshimiye Ubudage asinya no mu gitabo cyagenewe abashyitsi kiri mu ngoro y’umukuru w’igihugu

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG