Uko wahagera

Prezida Zelensky mu Butaliyani Kubonana n'Umushikiranganji wa Mbere na Papa Fransisiko


Umushikiranganji wa mbere w'Ubutaliyani Giorgia Meloni, iburyo, na prezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy baramukanya i Roma, kw'itariki ya 13/05/2023
Umushikiranganji wa mbere w'Ubutaliyani Giorgia Meloni, iburyo, na prezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy baramukanya i Roma, kw'itariki ya 13/05/2023

Uyu munsi kuwa gatandatu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yakoreye urugendo mu Butaliyani aho biteganijwe ko ahura n’inzego z’ubuyobozi zaho na Papa Francisiko.

Mu mpera z’ukwezi kwa kane gushize, abayobozi bo muri Leta y’Ubutaliyani na Papa Francisiko bavuze ko iki gihugu gikwiye kugira uruhare mu biganiro by’amahoro hareberwa hamwe icyarangiza intambara yo muri Ukraine. Kuri uyu wa gatandatu rero Perezida Zelenskyy yageze i Roma mu Butaliyani aho byitezwe ko agirana ibiganiro n’aba bategetsi.

Uru ni rwo rugendo rwa mbere Zelenskyy agiriye mu Butaliyani kuva igihugu cye gitewe n’Uburusiya mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize. Zelenskyy yabanje kubonana na Perezida w’Ubutaliyani Sergio Mattarella na Ministiri w’intebe Giorgia Meloni mbere y’uko yerekeza i Vatikani guhura na Papa Francisiko.

Biteganijwe kandi ko Perezida Zelenskyy ava mu Butaliyani yerekeza mu Budage ariko akabanza gutanga ikiganiro kuri televiziyo yo mu Butaliyani itatangajwe iyo ari yo. Ministiri w’intebe w’Ubutaliyani Meloni yari aherutse i Kiev mu kwezi kwa kabiri aho yijeje Perezida Zelensky ko Ubutaliyani buzakomeza gushyigikira Ukraine kabone nubwo uwahoze ari ministiri w’intebe wabwo Silvio Berlusconi afitanye umubano mwiza w’igihe kirekire n’Uburusiya.

Guhura kwa Zelenskyy na Papa Francisiko birafatwa nk’ibihe by’ingenzi cyane kuri Zelenkskyy mu gihe cyose amara mu Butaliyani nyuma y’uko aba bombi bakunze kugirana ibiganiro byinshi kuri Telefoni.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG