Uko wahagera

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine Ari mu Ruzinduko muri Polonye


Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Perezida wa Polonye Andrzej Duda baramukanya imbere y'ingoro y'umukuru w'igihugu iri mu murwa mukuru wa Polonye Warsaw, taliki. 5/4/2023.
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Perezida wa Polonye Andrzej Duda baramukanya imbere y'ingoro y'umukuru w'igihugu iri mu murwa mukuru wa Polonye Warsaw, taliki. 5/4/2023.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yagendereye Polonye mu gihe atewe akanyabugabo n’uko ibihugu by’incuti birimo kumwegeranyiriza infashanyo yo mu rwego rwa gisirikare.

Perezida Zelensky yasuye Polonye kuri uyu wa Gatatu, ashimishijwe n’infashanyo ya gisirikare, Amerika iheruka gutangaza. Hagati aho, ingabo z’Uburusiya zikomeje urugamba rw’igihe kirekire kandi ruhenze, rwo gufata umujyi wa Bakhmut mu burasirazuba bwa Ukraine.

Zelenskiy yagiye muri Polonye afite umugambi wo gushima incuti z’iki gihugu, zatanze intwaro guverinema ye yari ikeneye, kuva Uburusisa bukivogereye . Ibi bihugu kandi ni byo byakiriye miliyoni z’impunzi z’abanya-Ukraine.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, hagati aho yasuye Ubushinwa nyuma y’uko we na perezida w’Amerika, Joe Biden bemeranyijwe kugerageza gusaba Ubushinwa gufasha guhagarika ibitero bigabwa kuri Ukraine, ubu bigeze mu mwaka wa kabiri.

Beijing yasabye ko habaho guhagarika imirwano mu buryo bwumvikanyweho, kandi ivuga ko, “nta ruhande ibogamiyeho” ku bijyanye n’ubwo bushyamirane,.

Amerika ejo kuwa kabiri yarahiriye kuzatanga izindi miliyari ebyiri na miliyoni 600 z’amadolari y’inkunga ya gisirikare kuri guverinema ya Zelenskiy.

Byatumye infashanyo ya gisirikare y’Amerika, igera kuri miliyari zirenga 35 z’amadolari.

Ambasade y’Uburusiya i Washington, yareze Leta zunze ubumwe z’Amerika gushaka gukwega ubushyamirane igihe cyose gishoboka, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Uburusiya, TASS.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, byahagurukiye gushyira hamwe infashanyo ingabo za Ukraine zikeneye. Iki gihugu kiriitegura kugaba ibitero byo kwihimura ku ngabo z’Uburusiya mu burasirazuba bw’igihugu. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG