Uko wahagera

Abaganga: Impirimbanyi Aimable Karasira Afite Uburwayi bwo mu Mutwe


Impirimbanyi y'Uburenganzira bwa muntu Aimable Karasira ari hagati y'abanyamategeko bamwunganira mu rukiko
Impirimbanyi y'Uburenganzira bwa muntu Aimable Karasira ari hagati y'abanyamategeko bamwunganira mu rukiko

Mu Rwanda abunganira impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Aimable Karasira Uzaramba bongeye gusaba urukiko ko yahabwa ibitaro bimwitaho by’umwihariko ku burwayi bwe bwo mu mutwe. Ni nyuma ya raporo ya muganga wo mu bitaro bya Ndera bivura ubwo burwayi igaragaje ko abufite.

Bwana Aimable Karasira Uzaramba yinjiye mu cyumba cy’urukiko rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, aboshye n’amapingu ku maboko, afite amadosiye yifashisha aburana ndetse na bibiliya mu ntoki.

Imiburanire ye ya none yongeye kurangwa n’amagambo akomeye yo kwibasira inzego zitandukanye. Icyo impande zombi zatinzeho cyane ni raporo ya muganga Arthur Rukundo Muremangingo w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Ndera.

Ni Raporo impande ziburana zitemeranyaho. Raporo ya muganga itangira igaruka ku mwirondoro wa Karasira, ikavuga ko yagizweho ingaruka zikomeye na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Raporo umwanditsi yasomeye mu ruhame yakozwe hagati ya tariki 27 z’ukwezi kwa Kane n’itariki ya 04 z’uku kwezi kwa Gatanu.

Ni raporo ubwunganizi bwa Karasira buvuga ko yakozwe na muganga uhagarariye abandi mu bitaro bya Ndera bivura uburwayi bwo mu mutwe. Gusa Muganga Rukundo Muremangingo avuga ko Karasira akeneye guhabwa ibitaro akavurirwa kwa muganga yitabwaho n’abaganga batandukanye.

Uyu muganga akavuga ko igihe yashakaga ko Karasira yakwitabwaho n’abanganga yahise yikubita asohoka mu bitaro bya Ndera n’amahane menshi.

Umunyamategeko Evode Kayitana wunganira Karasira akavuga ko no kuba yaranze ko abo baganga bamwitaho ubwabyo bigaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Iyi raporo ya muganga Rukundo Muremangingo yiyongera ku yakozwe 2021 na Muganga Chantal Murekatete wo mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK igaragaza ko Karasira ashobora kuvuga ibintu atatekerejeho ariko uburwayi bwe butaramwambuye ububasha bwo gutekereza neza.

Yaba Karasira n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko raporo ya muganga Muremangingo yayikoranye ubwigenge n’ubwo ku mwuzo wa mbere bari bafite impungenge ko azayikora nabi.

Urukiko rwabajije icyo bavuga ku kuba ari raporo yakozwe n’umuganga umwe kandi rwari rwategetse ko Karasira azasuzumwa n’abaganga batatu.

Kayitana yavuze ko ibyo bifuzaga byose uwo muganga yabisubije. Byari ukugaragaza niba koko arwaye mu mutwe, aho uburwayi bwe bugeze, niba akora ibintu atatekerejeho kandi buri gihe.

Avuga ko kuba raporo igaragaza ko ahorana agahinda gakabije, ndetse n’ubwoba, akavuga amagambo akomeretsa ubundi anatukana byose bituruka ku burwayi bwe.

Ahawe ijambo Karasira yavuze ko icyamuteye gusohoka mu bitaro bya Ndera ari uko yahabonye maneko ifite imbunda nto yo mu bwoko bwa masotela.

Yavuze ko yajyanywe i Ndera bamurindisha abacungagereza bafite imbunda. Umucamanza yamubajije niba hari icyo bimutwaye nk’umuntu ufunzwe, Karasira asubiza ko bigoye kuryamana n’umuntu azi ko ari we umuhiga. Yabigereranyije n’umuntu wacitse ku icumu waba ari gufashwa n’interahamwe.

Ashingiye ku ngingo z’amategeko, Kayitana umwunganira yasabye ko Karasira yazagirwa umwere na cyane ko abaganga bamaze kugaraza ko ari umurwayi wo mu mutwe. Uregwa asaba urukiko ko rwamufasha ntakomeze guhangayika. Ukwiheba ahorana muganga muri raporo ye avuga ko bituma Karasira adashobora gutora agatotsi.

Ku rundi ruhande, ubushinjacyaha buvuga ko raporo ya muganga Muremangingo Rukundo ibogamiye kuri Karasira.

Buravuga ko yayikoze ari umwe kandi nta ndahiro ye igaragaraho; bityo ko bihabanye n’ibyo urukiko rwari rwategetse. Bwasabye ko iyo raporo yateshwa agaciro kandi muganga wayikoze ntazongere kugaragara mu itsinda rizavura Karasira.

Ubushinjacyaha burasaba ko Karasira yazitabwaho n’abaganga baturuka mu bitaro bitandukanye. Karasira yatse ijambo abwira inteko iburanisha mu magambo ye ati “Baba mwebwe, baba abacungagereza, zaba za maneko, mwese muri bamwe mutandukanira ku myenda mwambara gusa.”

Umucamanza bwana Antoine Muhima yasabye abamwunganira ko bajya bamufasha akagira imyitwarire ikwiye mu rukiko. Ati “N’ubwo harimo ibibazo by’uburwayi hari icyubahiro Karasira agomba urukiko”

Karasira yasabye kujya mu bwiherero avuyeyo abwira umucamanza ko ibivugirwa mu rukiko birushaho kumusunikira gukora ibyaha. Yahisemo kwisohokera ageze hanze y’icyumba cyaberagamo iburanisha abacungagereza bamushyira intebe yo kwicaraho arayanga ubundi arangwa n’amagambo menshi yiganjemo n’ibitutsi ku buryo amwe muri yo bigoye kuyasubiramo.

Byarangiye baba abacamanza, ubushinjacyaha n’umwunganira mu mategeko bashobewe basubika iburanisha. Evode Kayitana umwunganira avuga ko biganye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda kandi ko Karasira yarangwaga n’ikinyabupfura, ko ahubwo ibyo ari gukora bishingiye ku burwayi bwe.

Aimable Karasira Uzaramba aregwa ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside, gutangaza amakuru y’impuha no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda. Ibyaha bikomoka ku biganiro yacishaga ku muyoboro wa YouTube. Byose arabihakana akavuga ko atahakana jenoside yamugizeho ingaruka. Avuga ko icyo agamije ari ugushaka ko icyo yita “Ukuri kwajya ahagaragara"

Umucamanza azafata icyemezo kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG