Uko wahagera

Abunganira Karasira Bamusabira Gusuzumwa Uburwayi bwo mu Mutwe


Impiruimbanyi Aimable Karasira
Impiruimbanyi Aimable Karasira

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Bwana Aimable Uzaramba n’abamwunganira mu mategeko barasaba umucamanza kubanza kumusuzuma uburwayi bwo mu mutwe mbere yo kumuburanisha ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside.

Bwana Aimable Karasira Uzaramba yagejejwe ku rukiko arinzwe bikomeye n’abacungagereza bavanze n’abapolisi benshi. Yari mu mpuzankano y’iroza iranga abafungwa yambaye amapingu ku maboko afite bibiliya mu ntoki.

Umwitegereje mbere y’iburanisha ari n’abamwunganira mu mategeko, Karasira yagaragaraga yacishagamo akamwenyura , ubundi akagaragara nk’uri mu ntekerezo zidashira.

Karasira yabwiye umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibe ko n’ubwo yubahirije amabwiriza y’abamufunze atiteguye kuburana. Yavuze ko amaze icyumweru arwaye kandi ko gutegura urubanza ku byaha byo guhakana no guha inshingiro jenoside yamugize imfubyi birushaho kumusubiza inyuma.

Yasobanuye ko kuva yagera mu munyururu byarushijeho kumusonga ku burwayi bw’agahinda gakabije amaranye imyaka isaga 20 ndetse n’indwara y’igisukari izwi nka diyabete. Yasobanuye ko atanga kuburana na cyane ko yemera ashimitse ko biri mu nyungu ze ariko agasaba urukiko gutegeka ko avurwa bakamuburanisha ari muzima.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri iyi nkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Eric Bagiruwubusa

Karasira Avuga ko Urubanza Gutegura Urubanza Rwiwe Bimutera Ihahamuka
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:29 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG