Uko wahagera

Rwanda: Bamwe mu Banyamakuru Bakoresha YouTube Baratinya ko Bahagarikwa


Bamwe mu banyamakuru bakorera ku muyoboro wa YouTube mu Rwanda baravuga ko gukora itangazamakuru muri ubu buryo bigenda birushaho gukomera kubera guterwa ubwoba no kuba bashobora gufungwa mu buryo bworoshye. Umwe muri bo Ntwali John Williams uyobora Pax TV yabitangarije ibiro ntaramakuru by'Abafaransa.

Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP bivuga ko uyu munyamakuru amaze gutabwa muri yombi inshuro zitari nke mu myaka 20 amaze akora uyu mwuga. Ntwali yabwiye AFP ko mu Rwanda, imiyoboro ya YouTube iri hafi gufungwa, hadafunzwe imiyoboro ubwayo ahubwo abayikoreraho. Yavuze ko abanyamakuru bakora inkuru zivuga ku by'ubwiza, imikino cyangwa imyidagaduro nta kibazo bafite, "hatotezwa" gusa abakora ku nkuru za politike n'andi makuru bifitanye isano abera mu Rwanda.

Atanga ingero kuri Niyonsenga Dieudonne, Karasira Aimable na Idamange Iryamugwiza Yvonne ubu bafunzwe.

Gusa abo bose barezwe n'urwego rw'ubushinjacyaha mu Rwanda bashyikirizwa inkiko, kuburana mu ruhame ku byaha biteganywa kandi bigahanwa n'amategeko nshinjabyaha y'u Rwanda.

Mu kwezi kwa cumi Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda rwatanze imbuzi ko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo 'bubangamiye umutekano wa rubanda' bazakurikiranwa n'amategeko.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch uvuga ko itegeko ry'u Rwanda 'ririmo ibyuho bituma uburenganzira bwo kutaniganwa ijambo ku banenga leta n'abakoresha imbunga nk'izi bushobora kubaviramo gukurikiranwa'.

AFP ivuga ko itashoboye kubona ikigo cya Google cyangwa Leta y'u Rwanda ngo bagire icyo bavuga ku bakeka ko baba bafitanye ibiganiro bigamije guhagarika imwe mu miyoboro ya YouTube ikorera mu Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG