Uko wahagera

Aimable Karasira Uregwa Gupfobya Jenoside Yishinganishije mu Rukiko


Aimable Karasira
Aimable Karasira

Bwana Aimable Karasira Uzaramba uregwa ibyaha bya jenoside arishinganisha ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Aravuga ko iyo avuye kuburana akagera muri gereza bamukubita bamuziza ko aburana mu buryo badashaka.

Mu magambo yabwiye umucamanza, Karasira yagaragaje impungenge ko ashobora kuzagwa muri gereza. Karasira aravuga ko ni bikomeza bityo azasaba kwikura mu rubanza. Kugeza ubu abacungagereza ashinja ibyo bikorwa ntacyo barabivugaho.

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bine byo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ibyaha byose arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Umunyamategeko umwunganira, Gatera Gashabana, aramusabira kumufungura by’agateganyo kubera uburwayi.

Ubushinjacyaha bwo busanga nta shingiro bifite kuko bumukurikiranyeho ibyaha by’ubugome.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG