Uko wahagera

Rwanda: Umucamanza Aravuga ko Urubanza rwa Karasira Rutari mu Bubasha bwe


Aimable Karasira
Aimable Karasira

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, umucamanza aravuga ko asanga urubanza rwa Aimable Karasira Uzaramba rutari mu bubasha bwe.

Aravuga ko ibyaha aregwa biri ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka. Bivuze ko uru rubanza rushobora kwimukira mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imipaka.

Umucamanza yavuze ko abyibeirije yasuzumye uru rubanza asanga rutari mu bubasha bwe. Aravuga ko ibyaha Karasira aregwa byakorewe Kuri internet kandi ko Abo mu bindi bihugu bakurikiranaga Ibiganiro bye.

Karasira yarwanyije iyo ngingo avuga ko kumwohereza kuburanira I Nyanza bagamije kumwica bitwaje amategeko. Aregwa ibyaha byo guhakana no guha Ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi. Uregwa arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Icyemezo kizafatwa ku itariki ya 25 z’uku kwezi.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kandi haraburanira umunyapolitiki Christopher Kwyumba . Arasaba gufungurwa by’agateganyo. Aregwa gukoresha Undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Aravuga ko afunzwe binyuranyije n’amategeko. Ubushinjacyaha burasaba ko yakomeza gufungwa urubanza rukaburanishwa mu mizi.

Kayumba mu mwaka ushize ni bwo yatangije ishyaka Rwandese Platform for Democracy. Ishyaka avuga ko ari ryo ryamukururiye ibibazo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG