Uko wahagera

Abantu Batari Munsi ya Batanu Bakomerekeye mu Bitero by’Uburusiya i Kiev.


An explosion of a drone is seen during a Russian drone strike in Kyiv
An explosion of a drone is seen during a Russian drone strike in Kyiv

Abantu batari munsi ya batanu bakomerekeye mu bitero by’Uburusiya i Kiev. Abayobozi b’uyu mujyi babivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu gihe Moscow yongeye kugaba ibitero gikomeye kuri Ukraine.

Meya wa Kiev, Vitali Klitschko, mu butumwa yohereje kuri Telegramu yavuze ko abantu batatu bakomerekeye mu bisasu byaturikiye mu burengerazuba bw’uwo murwa mukuru, naho abandi babiri bakomeretswa na drone muri uwo mujyi rwagati. Ababyiboneye bavuze ko bumvise ibisasu byinshi biturika. Abategetsi bavuze ko uburyo bwo gukumira ibitero mu kirere bwabisuje inyuma.

Hagati aho, igisasu cyumvikanye ikurikira igitero cya misile cyakubise umujyi wa Odesa mu nyanja y’umukara, mw’ijoro ryakeye.

Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine yavugiye kuri Televisiyo ya Ukraine uyu munsi kuwa mbere mu gitondo ko zimwe muri za misile zo mu gihe cy’abasoviyeti zishwanyaguje cyangwa zaguye mu nyanja mbere y’uko zibasha kugera aho zari zohejwe.

Ubuyobozi bwa Operasiyo za gisilikare bwa Ukraine mu majyepfo, bwatangaje mu gitondo cya kare kuri uyu wa mbere kuri Facebook, ko inkongi y’umuriro yadutse ku bubiko bw’ibiribwa no ku nyubakwa z’imyidagaduro mu karere ko ku nyanja y’umukara, ubwo izo drone zahahanukaga.

Itangazamakuru ryatangaje ko urusaku rw’ibisasu biturika rwumvikanye mu ntara y’amajyepfo ya Kherson. Mu bitero bitandukanye, ingabo z’Uburusiya zarashe ahantu umunani mu karere ka Sumy mu majyaruguru ya Ukraine, ejo ku cyumweru no ku buyobozi bwa gisirikare ku rwego rw’akarere. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG