Uko wahagera

Muri Kameruni Abakozi Bigaragambije Basaba Kongerwa Imishahara


Bamwe mu bakozi bo muri Kameruni mu myigaragambyo.
Bamwe mu bakozi bo muri Kameruni mu myigaragambyo.

Muri Kameruni abakozi ibihumbi amagana bakoze urugendo kuri iyi taliki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu, ku munsi w’abakozi, basaba iyongerwa ry’imishahara mu gihe ibiciro bya lisansi byazamutse biturutse ku ntambara y’Uburusiya kuri Ukraine.

Ingaga z’abakozi muri Kameruni zishaka ko umushahara w’abakozi wikuba kabiri ukagera ku madolari 200 y’abanyamerika ku kwezi, mu gihe abakozi b’i Yawunde bavuga ko ibiciro byazamutse, bidashobora gutuma iryo yongerwa rishoboka.

Muri urwo rugendo, abakozi muri Kameruni baririmbaga mu rulimi rw’Igifaransa bavuga ko bakwiye imishahara myiza. Ni indirimbo bavugagamo ko Kameruni irimo gutera imbere mu mibereho myiza no mu bukungu, kubera imbaraga z’abakozi, ariko kugeza ubu bagihembwa nabi.

Abo bakozi bavuga ko kuva Uburusiya buvogereye Ukraine mu mezi 15 ashize, ingo nyinshi zishonje kubera ibiciro by’ibintu byatumizwaga muri ibyo bihugu bibiri, nk’ingano, ibigori n’ifumbire, byazamutse kuri 40 kw’ijana.

Igiciro cya lisansi na cyo cyazamutseho ibirenga 15 kw’ijana. Guverinema ya Kameruni yongereye abakozi umushahara kuri 5 kw’ijana mu kwezi kwa kabiri. Ariko abakozi bavuga ko ibiciro byazamutse cyane ku buryo bidahura n’iyongerwa ry’umushahara.

Guverinema ya Kameruni ivuga ko abakozi barenga 30,000 bakoze urugendo i Yawunde uyu munsi kuwa mbere, kandi ko ibihumbi amagana bakoze ingendo nk’izo mu yindi mijyi no mu midugudu.

Minisitiri w’umurimo, Gregoire Owona, yavuze ko ibibazo by’imali kw’isi, bituma Leta n’abashoramari bigenga, batabasha kubonera abakozi bose ibyo bakeneye. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG