Uko wahagera

Ibitero Uburusiya Bwagavye muri Ukraine Vyahitanye Abagera ku 20


Ibitero bya misile na "drone" by'Uburusiya byahitanye abaturage 19 muri Ukraine.
Uburusiya bwarashe misile zirenga 20 mu mijyi itandukanye, harimo n’umurwa mukuru Kiev.

Ni ubwa mbere bwarashe Kiev muri aya mezi abiri ashize. Leta ya Ukraine ivuga ko ingabo zayo zirwanira mu kirere zabashije gushwanyuza izindi misile 11 na “drone” ebyiri zitaragera hasi. Mu bo izaguye zahitanye harimo umukecuru w’imyaka 75, n’abana batatu. Umwe muri bo yari afite imyaka itatu y’amavuko.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yabwise “ibitero by’ubunyamaswa,” avuga ko bagomba “kwihimura iterabwoba ry’Uburusiya.” Umuvugizi w’ingabo z’Uburusiya, Lt. Gen. Igor Konashenkov, we yatangaje ko barashe ibirindiro by’abasirikare ba Ukraine baba bitegura kujya ku rugamba, ariko ntiyigeze akomoza ku hantu na hamwe ha gisivili.

Hagati aho, umushumba wa Kiliziya Gatorika y’isi yose, Papa Fransisko, uyu munsi yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu i Budapest, umurwa mukuru wa Hongriya, igihugu gituranye na Ukraine. Yamaganiye kure intambara “yongeye kugaruka mu Burayi,” ayita “uburwanyi nk’ubw’ingimbi.” Yahamagariye Uburayi kunga ubumwe kugirango buyirangize.

Ejo kuwa Gatandatu, Papa Fransisko arateganya kwakira abahagarariye impunzi 35,000 za Ukraine bakiri muri Hongriya. Uburusiya bukimara gutera Ukraine mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize, abanya Ukraine miliyoni 2,5 bahungiye muri Hongriya. Usibye bariya bagihari, abandi bose baratahutse, basubira mu gihugu cyabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG