Uko wahagera

Nijeria: Abakekwa Kuba Abajihadiste Bishe Abantu 7 Muri Reta ya Borno


Imidokari y'umuhari w'iterabwoba wa reta ya kiyisilamu
Imidokari y'umuhari w'iterabwoba wa reta ya kiyisilamu

Muri Leta ya Borno ho muri Nijeriya, umutwe w’abajihadiste wishe abantu barindwi, ushimuta abandi 22.

Inzego z’umutekano zo muri Leta ya Borno iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya, uyu munsi kuwa gatandatu zemeje amakuru y’uko igitero cy’abajihaditse cyahitanye abantu barindwi, abandi 22 bakashimutwa. Aya makuru yashimangiwe kandi n’abaturage batuye aho hafi.

Umutekano umaze kuba ikibazo gihangayikishije kuri rundi rwego muri iki gihugu gituwe cyane kurusha ibindi byo ku mugabane. Ibi bitero bihitana abasivili biri kuba mu gihe perezida mushya watowe yitegura kurahira muri uku kwezi.

Kuri uyu kane kandi abandi bantu batatu bari mu bikorwa byabo by’ubuhinzi nabo barishwe abandi 11 baburirwa irengero, mu gitero gikwekwa kuba nacyo ari icyo umutwe w’abajihaditse cyabereye hafi y’umujyi wa Banki.

Umuyobozi w’uyu mutwe uriko urwanira ku ruhande rwa Leta, Usman Hamza yashimangiye aya makuru avuga ko abarwanyi bawo bagiye mu mirima y’abaturage bari ku mapikipiki ane, bagafata abahinzi 14 bakabatwara. Batatu muri bo rero ni bwo baje gusangwa bishwe abantu 11 ntawe uzi aho bari.

Nubwo ibi bitero bya hato na hato bimaze imyaka irenga 14, byahatiye abaturage kuva mu byabo kubera urugomo bakorerwa, ntibyabujije ubuyobozi gutangira bufunga inkambi zicumbikiye abahunze babwirwa ko bagomba gusubira mu ngo zabo bagakomeza ibikorwa by’ubuhinzi ari nako bongera gushyira ubuzima bwabo hamwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG