Uko wahagera

Igikorwa cyo Guhererekanya Imbohe muri Yemeni


Zimwe mu mbohe zo muri Yemeni
Zimwe mu mbohe zo muri Yemeni

Kuwa wa Kane w’iki cyumweru muri Yemeni hazatangira igikorwa cyo guhererekanya imbohe mu rwego rwo kugerageza kugarura amahoro no kurangiza intambara imaze imyaka muri icyo gihugu.

Umuyobozi muri Leta ya Yemeni yatangaje ko iki gikorwa kireba imbohe zigera kuri 900 ziganjemo abahoze ari abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba z’Abahuthi. Izi mbohe zizahererekanywa hagati ya Yemeni na Arabiya Sawudite, imaze igihe itera inkunga ya gisirikari ubutegetsi bwa Yemeni.

Intambara muri Yemeni yatangiye mu 2015, ubwo umutwe w’Abahuthi ushyigikiwe na Irani wafataga umurwa mukuru Sanaa. Iyi ntambara imaze kugwamo ibihumbi by’abaturage abandi bakurwa mu byabo. Yemeni muri iki gihe ifatwa nka kimwe mu bihugu bya mbere kw’isi bibayeho nabi cyane kandi bikeneye ubutabazi bwihutirwa.

Guhererekanya imbohe bizamara iminsi itatu. Bizakorerwa mu mijyi itandukanye yo muri Yemeni na Arabiya Sawudite nk’uko byemezwa na Majid Fadael, uvugira intumwa za leta zimaze iminsi mu mishyikirano yo kurekura abafatiwe ku rugamba.

Biteganijwe ko Abahuthi bazarekura imbohe 181 zirimo Abanyarabiya Sawudite n’Abanyasudani naho Arabiya Sawudite yo ikarekura imbohe 706 zirimo abarwanyi b’Abahuthi bafashwe n’ingabo za Leta. (AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG