Uko wahagera

Ikibalo cy’Ubushinwa Cibye Amakuru y’Ubutasi bw’Amerika


Ikibalo c'Ubushinwa mu kirere c'Amerika
Ikibalo c'Ubushinwa mu kirere c'Amerika

Ikibalo cy’Ubushinwa cyazengurutse hejuru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyabashije gukusanya amakuru y’ubutasi ahantu henshi hari ibikorwa bya gisirikare by’Amerika, n’ubwo ubuyobozi bwa Biden bwakoze ibishoboka byose ngo bukibuze kubikora.

Televisiyo NBC yatangaje ayo makuru uyu munsi kuwa mbere, isubiramo ibyavuzwe n’abayobozi bo mu rwego rwo hejuru b’Amerika hamwe n’undi wahoze ari umuyobozi mukuru.

Icyo kibalo cyari kiyobowe n’Ubushinwa cyazengurutse ahantu henshi mu kwezi kwa kabiri, kikajya kinanyuzamo kikandika umubare umunani, nk’uko NBC ivuga ko yabibwiwe n’abo bayobozi.

Iyi televisiyo yasubiyemo ibyo abayobozi bayibwiye igira iti: “Amakuru y’ubutasi ubushinwa bwashyize hamwe, ahanini ni ayagaragajwe n’itumanaho hagati y’ibyuma, aho kuba mu buryo bw’amashusho. Abayobozi b’Amerika ntibabashije guhita baboneka ngo bagire icyo babivugaho.

Ubwo ikibalo cyazengurukaga, abayobozi b’Amerika bagerageje kubifata mu buryo bwo kworoshya ibirebana n’ingaruka z’icyo kibalo ku mutekano w’igihugu.

Icyo kibalo Beijing yahakanye, cyari icy’ubutasi cya guverinema y’Ubushinwa, mu kwezi kwa kabiri, cyamaze icyumweru kizenguruka hejuru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada, mbere yo kuraswa kigahanurirwa hafi y’inkombe z’inyanja y’Atlantika kw’itegeko rya Perezida Joe Biden.

Ikibalo cy’Ubushinwa cyatumye minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, asubika uruzinduko yateganyaga kugirira i Beijing kandi byarushijeho gutokoza umubano hagati ya Washington na Beijing. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG