Uko wahagera

Amerika Yasangije Ibihugu 40 Amakuru Ifite ku Kibalo cy'Ubushinwa Yahanuye


Ikibalon cy'Ubushinwa kimaze kurasirwa mu kirere cy'Amerika
Ikibalon cy'Ubushinwa kimaze kurasirwa mu kirere cy'Amerika

Ejobundi kuwa mbere, minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, umutegarugoli Wendy Sherman, yahuye hano i Washington n’abadipolomate 150 bo mu ambasade 40 z’ibihugu by’amahanga. Naho i Beijing, ambasade y’Amerika yakoranyije abandi badipolomate b’amahanga kuwa mbere no kuwa kabiri. Hose bababwiye ibyo Amerika imaze kumenya ku kibalo cy’Ubushinwa, Amerika ivuga ko cyayinekaga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko ishaka gusangira amakuru n’ibindi bihugu byo ku isi nabyo bishobora guhura na bene iki kibazo. Ubushinwa bwemeza ko cyari ikibalo gikora ubushakashatsi bw’iteganyagihe, cyataye inzira yacyo, kiyobera hejuru y’Amerika. Amerika yo ishimangira ikomeje ko cyari icya gisilikare, cyaturutse mu ntara ya Hainan, mu majyepfo y’Ubushinwa. Iti: “Ni kimwe mu bindi byinshi ingabo z’Ubushinwa zikoresha mu kuneka ibihugu by’amahanga nk’Ubuyapani, Ubuhinde, Viyetinamu, Tayiwani na Firipine.

Indege y’intambara yarasiye iki kibalo mu kirere cy’Amerika hejuru y’inyanja y’Atlantika. Abahanga ba FBI (ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha no gukumira ibikorwa byo kuneka Amerika imbere mu gihugu) barimo barasuzumira ibimanyu byacyo mu kigo cyayo kiri ahitwa Quantico, muri leta ya Virginia, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG