Uko wahagera

Abadepite b'Amerika Batangiye Gukora Anketi ku Ihiganwa n'Ubushinwa.


Abadepite b'Amerika mu ngoro bakoreramo
Abadepite b'Amerika mu ngoro bakoreramo

Abadepite bashyizeho akanama ka 24 muri bo. Kayobowe na Depite Mike Gallagher wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Yungirijwe na Depite Raja Krishnamoorthi w’Umudemokarate. Anketi bazihaye igihe cy’imyaka ibiri. Imirimo yatangiye ejo nijoro bumva ubuhamya bw’abantu bakomoka mu Bushinwa baharanira uburenganzira bwa muntu, n’ababaye abajyanama ba Perezida Trump mu by’umutekano.

Kuri Depite Gallagher, “uru ni urugamba ruzerekana uko ubuzima buzaba bumeze mu kinyejana cya 21. Ni urugamba rw’uburenganzira bw’ibanze.” Mugenzi we Krishnamoorthi, Umunyamerika ukomoka mu Buhinde, yavuze ko “Ubushinwa bushaka ko sosiyete nyamerika icikagurikamo uduce.” Ati: “Gusa icyo butazi kandi butumva ni kuba Abanyamerika bakomoka imihanda yose y’isi n’ubudasa bwabo ari zo ngufu zabo.”

Akanama kagomba kureba n’ibibazo by’umutekano, n’ukuntu Ubushinwa burimo bwinjira cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Urugero: bwatangiye kuhagura ubutaka bwo guhingamo.

Aka kanama gatangiye imirimo yako hashize ibyumweru bibiri Amerika ihanuye ikibalo cy’Ubushinwa ivuga ko cyayinekaga. Akanama kemeza cyari akantu gato mu bindi bindi byinshi by’Ubushinwa byugarije umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Usibye ibibazo by’umutekano, akanama kazareba n’ibindi bitandukanye, birimo ihiganwa mu by’ubukungu n’ubuhindi hagati y’ibihugu byombi, n’inkomoka y’icyorezo cya Covid-19.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG