Uko wahagera

Blinken Yasubitse Uruzinduko rwe rwo mu Bushinwa Kubera "Ikibalo Kiri Kuneka USA"


Isanamu ry'ikibalo Ubushinwa bwarungitse mu kirere c'Amerika
Isanamu ry'ikibalo Ubushinwa bwarungitse mu kirere c'Amerika

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yasubitse uruzinduko yagombaga kujyamo mu Bushinwa mu mpere z'iki cyumweru kubera ikibalo Amerika yabonye mu kirere cyayo, ivuga ko ari icy'Ubushinwa cyo kuyineka.

Nk’uko tubikesha ikigo ntaramakuru AP cya hano muri Amerika, guverinoma ya Perezida Biden irimo iriga ibyemezo ishobora gufata nyuma yo gutangaza ko imaze iminsi ibiri ikurikirana iki kibalo, kizenguruka mu kirere kure hejuru mu burengerazuba bw’igihugu.

Amerika ivuga ko kirimo kiyineka, ariko igasobanura ko yirinze kugihanura kugirango kitagwira abaturage kikabica cyangwa kikabakomeretsa. AP yemeza ko iki kibalo kigenda hejuru ya leta ya Montana, icumbikiye ikigo cy’ingabo
z’igihugu zirwanira mu kirere kirimo misile z’intwaro za kirimbuzi. Naho Ubushinwa bwo bwatangaje ko ari ikibalo gikora ubushakashatsi bw’iteganyagihe.

Ku buryo butunguranye, Perezida Biden na minisitiri Blinken bafatiye hamwe icyemezo ko kujya mu Bushinwa bihagarara. Blinken ni we mutegetsi wo hejuru wa mbere wa guverinoma ya Perezida Biden ugiye gusura Ubushinwa.

Impande zombi zari ziteze byinshi kuri uru ruzinduko kubibazo ibihugu byombi bifitanye birabana n’ikirwa cya Tayiwani, uburenganzira bwa muntu, Koreya ya Ruguru na gahunda yayo ya nikereyeri, intambara y’Uburusiya muri Ukraine, n’amakimbirane mu by’ubucuruzi.

Abakuru b’ibihugu byombi, Biden w’Amerika na Xi Jinping w’Ubushinwa, bari bumvikanye kuri uru ruzinduko rwa Blinken mu kwezi kwa 11 gushize, ubwo bahuriye mu nama y’ibihugu 20 bikize ku isi muri Indoneziya. Rwagombaga kuba ejobundi ku cyumweru kugera kuwa mbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG