Uko wahagera

Amerika Yemeza ko Hari Igipira c'Ubushinwa Kiriko Kirayineka


Umuvugizi wa Pentagon, Brigadier General Patrick Ryder
Umuvugizi wa Pentagon, Brigadier General Patrick Ryder

Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko Ubushinwa bwaba bwarohereje mu kirere cyayo ikintu gikoze nk’umupira munini cyane (balloon) cyo kuyineka.

Minisiteri y’ingabo z’Amerika, Pentagon, yatangaje ko Imaze iminsi ibiri ikurikirana iki kibalo, kizenguruka mu kirere kure hejuru mu burengerazuba bw’igihugu. Isobanura ko yirinze kugihanura kugirango kitagwira abaturage kikabica cyangwa kikabakomeretsa.

Umuvugizi wa Pentagon, Brigadier General Patrick Ryder, yasobanuye ko kigenda cyane cyane hejuru y’imihanda y’indege za gisivili, kandi ko nta bwoba giteye mu rwego rwa gisirikare. Nyamara, ikigo ntaramakuru AP cya hano muri Amerika kiremeza ko kivuganiye n’undi mutegetsi wo hejuru wo muri Pentagon kirinze gutangaza amazina n’inshingano ze, akibwira ko iki kibalo kigenda hejuru ya leta ya Montana, icumbikiye ikigo cy’ingabo z’igihugu zirwanira mu kirere kirimo misile z’intwaro za kirimbuzi.

Ku ruhande rw’Ubushinwa, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, umutegarugoli, Mao Ning, yatangaje ko barimo basesengura amakuru ya Pentagon. Yasabye gucisha make igihe ukuri kutaramenyekana neza.

Ibi bibaye mu gihe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yitegura kujya i Beijing mu mpera z’iki cyumweru. Ni we mutegetsi wo hejuru wa mbere wa guverinoma ya Perezida Biden ugiye gusura Ubushinwa. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG