Uko wahagera

Amerika n'Ubushinwa Birashinjanya Kunekana Hakoreshejwe Ibibaro


Ikibaro cyarashwe n'indenge z'Amerika
Ikibaro cyarashwe n'indenge z'Amerika

Ubushinwa burarega Leta zunze ubumwe z'Amerika nayo kugurutsa ibibalo byo kuneka mu kirere cyabwo.

Ejo ku cyumweru, ku itegeko rya Perezida Joe Biden, indege y’intambara y’Amerika yahanuye ikindi kintu kitazwi hejuru y’ikiyaga cyitwa Huron, kiri hagati ya leta ya Michigan, mu majyaruguru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, n’intara ya Ontario ya Canada.

Kibaye icya kane Amerika irashe mu gihe cy’iminsi umunani. Pentagon, minisiteri y’ingabo z’Amerika ivuga ko ari ibintu byari bitarabaho mu bihe by’amahoro.

Mu cyumweru gishize, indege z’intambara z’Amerika zashwanyurije ibindi byogajuru bibiri hejuru ya leta ya Alaska, mu majyaruguru y’igihugu, no hejuru ya Canada. Nabyo Amerika ntirasobanura ibyo ari byo n’aho byaturutse.

Mbere yabyo, byatangiriye ku kibalo cy’Ubushinwa Amerika yahanuye ku itariki ya kane y’uku kwezi yavugaga ko cyayinekaga. Ubushinwa bwo bwemeza ko cyari ikibalo gikora ubushakashatsi bw’iteganyagihe, cyataye inzira yacyo, kiyobera hejuru y’Amerika.

None uyu munsi, Ubushinwa bwatangaje ko Leta zunze ubumwe z'Amerika nayo yohereje ibibalo byo kuneka birenga icumi mu kirere cyabwo kuva mu kwezi kwa mbere 2022. Abanyamakuru babajije umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin, uko babigenje, arasubiza ngo “twabyitwayemo gihanga, ariko niba mushaka kubimenya neza mubibaze Amerika.”

Amerika yahakanye ibirego by’Ubushinwa, ivuga ko bubeshya, ahubwo ko ari bwo bwonyine bufite ibibalo byinshi hejuru y’ibihugu byibura 40 byo ku migabane yose itanu y’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG