Uko wahagera

Burkina Faso Yirukanye Abanyamakuru Babiri b’Abafaransa


Ibendera rya Burkina Faso n'iry'Ubufaransa
Ibendera rya Burkina Faso n'iry'Ubufaransa

Abo banyamakuru bakorera ibinyamakuru Le Monde na Liberation nkuko ibyo binyamakuru byabitangaje kuri iki cyumweru.

Ibyo binyamakuru byandikirwa mu Bufaransa birashinja ubutegetsi bwo muri Burkina Faso gupfukirana uburenganzira bwa muntu butoteza itangazamakuru ry’abanyamahanga.

Ikinyamakuru Liberation cyavuze ko umunyamakuru wacyo Agnès Faivre na Sophie Douce wandikira ikinyamakuru Le Monde bageze i Paris uyu munsi. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize batumijwe n’inzego za gisirikare muri Burkina Faso zibabaza ukubiri nyuma bamenyeshwa ko birukanywe.

Mu itangazo ikinyamakuru Liberation cyasohoye ku rubuga rwacyo cyavuze ko abo banyamakuru bombi ari inyangamugayo, bakoraga muri Burkina Faso mu buryo bwemewe n’amategeko bafite visa zemewe n’ibyangombwa byo gukora umwuga. Cyavuze ko cyamaganye cyivuye inyuma iyirukanwa ryabo muri icyo gihugu.

Ubutegetsi bwo muri Burkina Faso ntacyo bwatangaje ku iyirukanwa ryabo kandi ntibyashobotse kubugeraho ngo bugire ibibazo busubiza. Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa na yo ntiyahise isubiza ubusabe bwo kugira icyo ibivugaho.

Umubano hagati y’Ubufaransa na Burkina Faso warushijeho kuzamba nyuma y’aho igisirikare cyo muri icyo gihugu gifashe ubutegetsi mu kwezi kwa cumi gushize. Kuva icyo gihe, cyategetse ingabo z’Ubufaransa zari muri icyo gihugu gutaha, gifunga imirongo ya Radio RFI na Televiziyo France 24 by’Abafaransa – (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG