Uko wahagera

Nijeri: Leta Iravuga ko Ingabo Zayo Zishe Abajihadisiti 20 Hafi ya Nijeriya


Ingabo za Nijeri
Ingabo za Nijeri

Aba jihadisiti bateye baturuka mu ishyamba kimeza rya Matari muri Nijeriya. Ingabo zirwanira ku butaka zafatanyije n’izo mu kirere. Imirwano yabaye yamaze icyumeru, kuva ku itariki ya 13 kugera ejobundi ku cyumweru ku ya 19 y’uku kwezi. Ariko Nijeri yabitangaje uyu munsi.

Usibye abajihadisiti 20 bishwe, abandi 83 bafashwe mpiri. Nijeri ivuga ko yabahaye leta ya Nijeriya. Isobanura ko ari aba ISWAP (Islamic State West Africa Province) ishamikiye ku Mutwe wa Leta ya Kislamu kandi washibutse kuri Boko Haram mu 2016.

Kuva kandi mu ntangiriro z’uku kwezi, abaturage ibihumbi barimo barahungira muri Nijeri kubera imirwano ishyamiranyije Boko Haram na ISWAP mu ndiri za Boko Haram mu mashyamba kimeza ya Sambisa muri Nijeriya. Muri rusange barerekeza mu karere kagari kose k’ikiyaga cya Cadi gasangiwe na Nijeri, Nijeriya, Kameruni, Cadi na Mali.(AFP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG