Uko wahagera

USA Yatangiye Guha Imyitozo Abasirikare b'Ibihugu by'Afrika


Bamwe mu basirikare bo muri Nijeriya bariko bahugurwa n'uwo muri Amerika
Bamwe mu basirikare bo muri Nijeriya bariko bahugurwa n'uwo muri Amerika

Uyu munsi, Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangiye guha imyitozo abasirikare b'ibihugu bitandukanye by'Afrika, mu rwego rwo kubifasha kurwanya abajihadisiti.
Iyi myitozo yitwa Flintlock iba muri mwaka kuva mu 2005. Iyatangiye uyu munsi irabera muri Ghana na Côte d'Ivoire. Ihuje abasirikare bagera ku 1,300, baturuka mu bihugu 29.

Mu byo biga harimo tekiniki zo kurwanya abaturage bigometse ku butegetsi bagafata intwaro. Amerika ivuga ko ishaka gufasha Afurika gukumira no kurwanya abaterabwoba nka al-Qaida n’umutwe wa Leta ya Kislamu, n’abajihadisiti bagenda bakwirakwira no mu bihugu baba batarageramo.

Muri iki gihe, bibasiye cyane cyane akarere ka Sahel, by’umwihariko muri Nijeriya, Mali, Burkina Faso na Nijeri, ariko baragenda basatira Ghana, Togo, cyangwa se na none Cadi na Kameruni.

Bwa mbere muri iyi myitozo Flintlock noneho harimo n’abasirikare barwanira mu mazi. Baritoza guhihahiga, gufata no gusaka amato yashimuswe. Ibihugu bituriye ikigobe cya Gineya bivuga ko byugarijwe n’imitwe ya ba rushimusi, kandi ko
ishobora gufatanya n’abaterabwoba n’abajihidisiti. Iyi myitozo izamara ibyumweru bibiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG