Uko wahagera

Ubwongereza: Ingabo Zidasanzwe z'Uburusiya Zatikiriye muri Ukraine


Imodoka z'intambara z'Uburusiya
Imodoka z'intambara z'Uburusiya

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza kuri iki cyumweru yatangaje ko ingabo zidasanzwe z’Uburusiya zirwanira ku butaka zatikiriye muri Ukraine.

Iyo ministeri iravuga ko amashusho y’ubutasi yafatiwe mu kirere cy’intara ya Donetsk Oblast iri mu burasirazuba bwa Ukraine, yerekana imodoka z’intambara z’Uburusiya zirasirwa muri ako gace.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza kandi ivuga ko izo modoka zishobora kuba zari iza Brigade ya 155 y’ingabo z’Uburusiya zirwanira ku butaka. Yemeza ko izi ari zo zihabwa akazi gakomeye cyane muri iyi ntambara ariko bikarangira nyinshi muri zo zihatikiriye.

Itangazo ry’iyi ministeri ryagaragaye ku rubuga rwa Twitter, rivuga ko ububasha bw’ingabo z’Uburusiya zirwanira ku butaka bumaze kugabanuka ku buryo bugaragara kubera abantu bashya basimbuzwa abaguye ku rugamba bakaza nta bumenyi buhagije bafite ku byerekeye intambara.

Ejo ku wa gatandatu umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wasohoye itangazo rivuga ko bwongeye gushyiraho ibihano bishya ku Burusiya bireba abafata ibyemezo bya gisirikare n’ibya politike, ibigo bishyigikiye cyangwa bikorana n’ingabo z’Uburusiya n’abagaba b’ingabo z’abacanshuro b’umutwe wa Wagner.

Ibi bihano birareba abantu n’ibigo bigera ku 120 harimo abafashe bunyago abana muri Ukraine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG