Uko wahagera

Ukraine Yashyizeho Ibihano vy'Imyaka 50 ku Burusiya


Inteko ishinga amategeko ya Ukraine yashyizeho ibihano ku bigo by’imali by’Uburusiya.

Ku badepite 450, 325 batoye bemeza ibihano bishya, bizamara imyaka 50. Mbere y’itora, minisitiri w’ubukungu, umutegarugoli Yulia Svyrydenko, yababwiye ko bizashegesha banki amagana n’ibigo by’imali ibihumbi n’ibihumbi. Birimo banki nkuru, banki z’ubucuruzi zose, ibigega by’ishoramali, n’ibigo by’ubwishingizi.

Muri make, ibigo byo mu Burusiya byose ntibishobora guhanahana umutungo n’ibyo muri Ukraine. Bibujijwe gushorayo imali no kuhagira icyicaro. N’ibyo muri Ukraine nabyo ntibyemerewe gukorana n’ibyo mu Burusiya no gushorayo imali.

Si ubwa mbere Ukraine ifatiye ibihano Uburusiya kuva buyiteye. Yabishyize ku bategetsi n’abanyemali bo mu Burusiya. Yashyizeho itegeko ribuza Abarusiya n’abantu bose bafitanye isano n’Uburusiya gutunga ubutaka muri Ukraine. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG