Uko wahagera

RDC: Ni nde Warashe Kajugujugu ya MONUSCO Muri Kongo?


Indege ya kajugujugu ya y'ingabo za ONU zishinzwe kurinda amahoro muri Kongo (MONUSCO)
Indege ya kajugujugu ya y'ingabo za ONU zishinzwe kurinda amahoro muri Kongo (MONUSCO)

Umutwe w’inyeshyamba za M23 urahakana ibivugwa na leta ya Kongo ko ingabo zawo ari zo zahanuye indege y’ingabo z’Umuryango w’Abimbumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, igahitana imwe mu ngabo za MONUSCO ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Yaba Afurika y’Efo, igihugu umusirikare waguye muri iyo ndege akomokamo cyangwa umutwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO), ntibyagize uwo bishinja ihanurwa ry’iyi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yarashwe ku cyumweru.

Ku munsi w’ejo leta ya Kongo yasohoye itangazo rishinja umutwe w’inyeshyamba za M23 guhanura iyo kajugujugu y’ingabo za MONUSCO yari ihagurutse mu mujyi wa Beni. Umusirikare umwe yahasize ubuzima undi arakomereka nkuko byemejwe na MONUSCO.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvigizi w’umutwe w'inyeshyamba za M23, Laurence Kanyuka, rihakana ibyo leta ya Kongo iyishinja. Ahubwo rivuga ko iyo ndege yarasiwe mu gice kitagenzurwa na M23, bityo kuvuga ko ari ingabo zayo zayirashe bikaba bigamije icyo yise “guhembera intambara”.

Umujyi wa Goma uyu munsi wari uwa kabiri w’imyigaragambyo izamara iminsi itandatu, bamwe mu baturage bamagana ingabo za MONUSCO n’iza Afurika y’uburasirazuba zaje kubungabunga amahoro muri icyo gihugu bavuga ko ntacyo zibamariye mu kurangiza ikibazo cy’umutekano muke muri ako gace.

Umutwe wa M23 ushinja ubutegetsi bwa Kongo kuba inyuma y’iyi myigaragambyo, uvuga ko yatewe n’amagambo Perezida Tshisekedi yabwiye umugaba w’ingabo z’Afurika y’uburasirazuba. Gusa ingabo za leta ya Kongo na polisi ku munsi w’ejo zagaragaye bigerageza gukumira abigaragambya n’ubwo hari byinshi byangirikiye muri iyo myigaragambyo.

Ingabo z’umuryango w’abimbumbye zifite ingabo zirenga 18,200 mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Mu byo zishinzwe harimo gufasha leta ya Kongo kugarura amahoro muri aka karere. Hari kandi ingabo z’Afurika y’uburasirazuba na zo zahageze umwaka ushize mu rwego rwo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro.

Mu mpera z’icyumweru gishize abakuru b’ibihugu byo mu karere harimo na Perezida Tshisekedi wa Kongo bahuriye i Bujumbura mu Burundi bongera kwemeza ko imirwano ihagarara hagatangira kubahirizwa ibyemeranijweho mu masezerano y’amahoro yabanje. Gusa nyuma yaho leta ya Kongo yavuze ko nta biganiro izagirana n’umutwe wa M23.

Itangazo uyu mutwe wasohoye rivuga ko ku munsi w’ejo leta ya Kongo yagabye ibitero ku birindiro byayo mu duce dutandukanye ariko leta ya Kongo ntirabyemeza cyangwa ngo ibihakane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG