Uko wahagera

Papa Asaba Abanyesudani y'Ubumanuko Kwirinda Urwanko


Papa Fransisiko muri Sudani y'ubumanuko.
Papa Fransisiko muri Sudani y'ubumanuko.

Umushumba wa Kiriziya Gatorika, Papa Fransisiko yahamagariye abanyasudani uyu munsi ku cyumweru, kwirinda icyo yise “ubumara bw’urwango” bityo bakazabasha kugera ku mahoro n’ubusugire bavukijwe mu myaka y’ubushyamirane bw’amoko, yatembesheje imivu y’amaraso.

Mu gikorwa cye cya nyuma cy’ubwitange, mbere yo gufata indege imusubiza i Vatikani, Papa Fransisiko yasomeye misa hanze, ahitiriwe intwari yabohoje Sudani y’Epfo, John Garang, wapfuye mu mwaka wa 2005. Vatikani yavuze ko iyo misa yitabiriwe n’abantu 100,000.

Papa w’imyaka 86 y’amavuko, mu butumwa bwe, yibanze ku bwiyunge no kubabarirana.

Mu gusoza igitambo cya misa, mw’ijambo rye asezera mbere gato yo kwerekeza ku kibuga cy’indege, Papa Fransisiko yashimiye abaturage ba Sudani urugwiro bamugaragarije.

Yababwiye ati: “Bavandimwe bakundwa, nsubiye i Roma, ndushijeho kubagira hafi ku mutima”. Ntimuzigere mutakaza icyizere. Kandi ntimuzacikwe n’amahirwe yo kwubaka amahoro. Amahoro n’umutekano bibe muri mwe. Amahoro n’umutekano, bibe muri Sudani y’epfo”. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG