Impunzi z'Abanyekongo zaturutse mu nkambi 5 ziri mu Rwanda kuri uyu wa Mbere zazindukiye mu gikorwa cyo gutanga ubutumwa zageneye ambasade zinyuranye zikorera mu Rwanda.
Ubutumwa izo mpunzi zashyikirije za ambasade bwagaragaramo imibereho yazo kuva zagera mu Rwanda mu myaka 28 ishize. Izi mpunzi zagaragaje ko zibayeho nabi kandi ko n’imfashanyo bahabwaga yagabanijwe n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi uri i Kigali mu Rwanda yakurikiye uko byagenze ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum