Uko wahagera

Papa Faransisiko muri Afurika


Papa Faransisiko mu rugendo muri MOZAMBIKE
Papa Faransisiko mu rugendo muri MOZAMBIKE

Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi Papa Faransisiko byitezwe ko agirira uruzinduko mu bihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Sudani y’Epfo mu mpera z’uku kwezi kwa mbere.

Azasura Ibihugu Bibiri

Papa Faransisiko azasura Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuva ku itariki ya 31 y’uku kwezi kwa Mbere kugeza ku ya 3 y’ukwa Kabiri, hanyuma amare indi minsi ibiri muri Sudani y’Epfo mbere yo gusubira i Vatikani.

Uru ruzinduko Papa Faransisiko ku mugabane w’Afurika ni urwo yari yasubitse umwaka ushize kubera ibibazo by’uburwayi. Rutegerezanyijwe ibyishimo byinshi, ibyiyumvo bishobora guhingirwa muri aya marangamutima ya Tsoholofelo Legodi, umukirisitu gatulika wa Paruwasi Rejina Mundi, kiliziya nini kurusha izindi muri Johannesburg. Yagize ati: “Ndamukunda!”

Uruzinduko rwa mbere Papa Faransisiko yagiriye muri Afurika kuva abaye papa muw’2013 rwabaye muw’2015. Rwaje rukurikira urwo yari amaze kugirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwa Cyenda k’uwo mwaka, rwahuje imbaga y’abantu benshi kandi bamushimira ku magambo ye akomeye ku nginzo zimwe na zimwe nko kurushaho kwita ku bidukikije.

Muri Amerika, Papa Faransisiko yahuye na Barack Obama wari perezida w’icyo gihugu, ndetse ageza ijambo ku bagize inteko nshingamategeko y’Amerika aho yagize icyo avuga ku kibazo nyamukuru akunze kugarukaho, ari cyo ubusumbane ku isi.

Muri urwo rugendo rwe rwa mbere muri Afurika, Papa Faransisiko yasuye ibihugu bya Kenya, Uganda na Santrafurika.

Papa Faransisiko, nubwo abonwa nk’ushyigikiye impinduka kurusha abamubanjirije, na none bigaragara ko akurikiza imigenzo ya gipapa, ntatinye kuvuga ashize amanga, agasura ibihugu bifite amateka yaranzwe n’ibibazo, yewe ntatinye no kunenga abo yasuye.

Papa Benedigito wa XVI

Tukivuga ku byaranze inzinduko z’abapapa ku mugabane w’Afurika, Papa Benedigito wa XVI uheruka gutabaruka, na we mu gihe cy’ubuyobozi bwe yasuye uyu mugabane.

Mu kwa Gatatu kwa 2009, Papa Benedigito wa XVI yasuye ibihugu bya Kameruni na Angola. Muri uru ruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane w’Afurika, Papa Benedigito yanenzwe kubera ko yavuze ko udukingirizo tutari igisubizo ku kibazo cya Sida cyugarije uyu mugabane. Icyo gihe yavuze ko iki cyorezo “kitahashywa binyuze mu gukwirakwiza udukingirizo, ahubwo byo ubwabyo byongera uburemere bw’ibibazo.”

Ibyo byarakaje imiryango yita ku buzima yamushinje gusubiza rudubi urugamba rwo kurwanya virusi ya Sida binyuze mu magambo ye.

Mu kwezi kwa 11 kw’2011, Papa Benedigito yongeye gusura umugabane w’Afurika, aho yasuye igihugu cya Bene. Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri iki gihugu gito cyo mu burengerazuba bw’Afurika, Papa Benedigito yashyize umukono ku nyandiko y’ahazaza ha Kiliziya muri Afurika, izwi nka Africae Munus mu kilatini.

Iyi nyandiko ndende ivuga ku hazaza ha Kiliziya muri Afurika, ikubiyemo ingingo zinyuranye nk’ibijyanye n’ubuvuzi ndetse na interineti. Kandi icyo gihe yanavuze ashize amanga ku bibazo by’imibereho byugarije uyu mugabane nko kutamenya gusoma no kwandika, ndetse n’ubusumbane bushingiye ku gitsina.

Papa Yohani Pawulo wa II

Papa Yohani Pawulo wa II ni we mupapa wakoze ingendo nyinshi mu mateka y’ibihe bya vuba. Mu myaka 27 yamaze ku bupapa, yasuye ibihugu 38 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Igihe cy’ubuyobozi bwe cyahuriranye n’ukwaguka gukomeye kwa Kiliziya ku mugabane w’Afurika.

Bwa mbere asura umugabane w’Afurika hari mu kwa Gatanu kw’1980. Aha yasuye ibihugu bitandatu, birimo icyari Zayire ari yo Repubulika ya Demukarasi ya Kongo y’ubu, Repubulika ya Kongo, Kenya, Gana, icyari Haute Volta ari yo Burukinafaso y’ubu, ndetse na Kotedivuwari.

Mu nyigisho yatangiye i Accra ku murwa mukuru wa Gana, Papa Yohani Pawulo wa II yagize ati: “Kiliziya irabasaba kwinjiza ubutumwa bw’ivanjili n’imibereho ya Kirisitu muri buri gikorwa cya muntu, mugaharanira kubaka umuryango aho buri muntu ahabwa agaciro kandi aho uburinganire n’ubwisanzure birindwa bikanatezwa imbere.”

Muw’1982 nabwo, Papa Yohani Pawulo wa II yasuye umugabane w’Afurika. Mu ruzinduko rwamaze icyumweru cyose, yasuye Nijeriya ku nshuro ye ya mbere, igihugu gituwe cyane kurusha ibindi muri Afurika. Aha muri Nijeriya, uwari umukuru wa Kiliziya Gatulika ku isi yasabye ko habaho ubwiyunge hagati y’abakirisitu n’abayisilamu. Mu magambo ye yagize ati: “Twese, abakirisitu n’abayisilamu, dutuye munsi y’izuba ry’Imana imwe y’inyampuhwe.”

Hagati y’ukwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu kw’1989, Papa Yohani Pawulo wa II nabwo yasuye umugabane w’Afurika, aho yageze mu bihugu nka Madagasikari, ibirwa bya Reunion, Zambiya na Malawi.

Muw’1990 mu kwa Cyenda, yaje gusura ibihugu bya Tanzaniya, u Rwanda, u Burundi na Kotedivuwari. Aha akaba yaratanze ubutumwa ku byerekeranye no kurwanya icyorezo cya Sida, bugaragaza impinduka ntoya ku bijyanye n’icyo yatekerezaga kuri iyo ndwara.

Aha yanavuze ko kurwanya iki cyorezo bisaba “umuhate w’ikirenga w’ubufatanye hagati ya za leta ndetse n’abahanga mu bya siyansi n’ubuvuzi.”

Uruzinduko rwe rwa nyuma muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Papa Yohani Pawulo wa II wari ugejeje ku myaka 77 y’amavuko yongeye gusura Nijeriya.

Aho yasabye imbaga y’abari bamukurikiye i Abuja kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, kuko “umuntu wese akwiye kubahwa, agahabwa agaciro ke n’uburenganzira bwe.”

Uyu wari umushumba wa Kiliziya Gatulika ati: “ ibyo bigomba kubabera ihame shingiro mu muhate wanyu wo guteza imbere demukarasi no gutsimbakaza imibereho myiza mu gihugu cyanyu.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG