Uko wahagera

Papa Fransisiko Azasura Kongo na Sudani y’Epfo mu 2023


Papa Franisiko na Perezida Salva Kiir
Papa Franisiko na Perezida Salva Kiir

Vatikani yavuze uyu munsi kuwa kane ko umushumba wa kiliziya gatolika Papa Fransisiko ashobora kuzaba ari muri Kongo guhera kw’itariki ya 31 y’ukwezi kwa mbere kuzageza kuya gatatu y’ukwezi kwa kabiri. Kandi ko azamara n’iminsi ibiri muri Sudani y’epfo ari kumwe na Arkibishop wa Canterbury, Musenyeri Justin Portal Welby, ukuriye idini ry’Abangilikani ku isi, n’umuhuza w’inama nkuru ya kiriziya ya Ecosse.

Papa Fransisko byabaye ngombwa ko asubika uruzinduko muri ibyo bihugu bibiri mu kwezi kwa karindwi gushize, kubera uburwayi bw’amavi, bivuze ko akenshi akoresha igare ry’abafite ubumuga. Vatikani yavuze ko icyo gihe yarimo guterwa inshinge nyinshi mu cyumweru kubera ububabare, ari nako yitabwagwaho n’abaganga bagorora ingingo.

Itangazo ry’i Vatikani ryavuze ko Papa Fransisko ashobora kuzajya mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa, ariko ntirivuga niba azasura Goma, umujyi yagombaga kujyamo mu kwezi kwa karindwi gushize.

Nyuma ya Kongo, Papa Fransisko azafata indege ijya Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’epfo. Yashatse gusura Sudani y’epfo yiganjemo abakristu, ariko igihe cyose yateganyije uruzinduko, rwagiye rusubikwa biturutse ku mutekano mucye.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG