Uko wahagera

USA: Kevin McCarthy Yaraye Atorewe Ubuyobozi bw'Inteko Ishinga Amategeko


Kevin McCarthy waraye atorewe kuba umuyobozi (Speaker) w'inteko ishinga amategeko y'Amerika
Kevin McCarthy waraye atorewe kuba umuyobozi (Speaker) w'inteko ishinga amategeko y'Amerika

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yaraye ibonye umuyobozi, Speaker. Uwo ni umurepubulikani Kevin McCarthy ukomoka muri leta ya California. Yatsinze ku nshuro ya 15 y'itora.

Depite McCarthy yabonye amajwi 216 kuri 212 ya Hakeem Jeffries, umudemokrate ukomoka muri leta ya New York. Abandi badepite batandatu b'abarepubulikani, b'abambari ba Donald Trump, batoye ko bari bahari gusa, ariko ntibahaye ijwi ryabo Kevin McCarthy. Abadepite batoye ni 428 kuri 435 bagize inteko.

Iyi nshuro ya 15 yagezweho bikomeye. Yari yabanjirijwe ko gutorera gusubika itora kugeza kuwa Mbere, nyuma biza guhinduka abadepite batorera kurikomeza. Hari habanje no kuba impaka nyinshi zo guterana amagambo no gutungana intoki, bimaze kugaragara ko Kevin McCarthy atabonye amajwi yari akeneye ku nshuro ya 14. Izo mpaka zari kuri depite Matt Gaetz wari watoye ko ahari, atahaye ijwi McCarthy. Abadepite batandukanye bagerageje kumusaba ko yatora McCarthy, ariko arabangira.

Mw'ijoro ryakeye, abadepite bongeye gutora ku nshuro ya 14, na bwo birangira nta muyobozi w'inteko ubonetse. Ku badepite batoye, McCarthy yabonye amajwi 216. Umudemokrate bari bahanganye, Hakeem Jeffries yari yagize amajwi 212. Abadepite 4 batoye abandi bantu batandukanye. Hari abandi badepite babiri batoye ko bari bahari gusa, ariko ntawe bahaye ijwi.

Ejo kuwa gatanu ku manywa saa sita, na bwo abadepite bari bongeye gutora ku nshuro ya 13, bagerageza kwishakamo umuyobozi. Yaba umurepubulikani Kevin McCarthy watanzwe n’abarepuburikani, cyangwa Hakeem Jeffries watanzwe n’abademokarate, nta n’umwe wabonye amajwi ya ngombwa 218. McCarthy yabonye 214 naho Jeffries abona 212, nk’uko byari bagenze ku minsi yabanje.

Ishyaka ry’abarepubulikani, ni ryo rifite ubwiganze mu Mutwe w’Abadepite, nyuma y’amatora mu kwezi kwa 11 gushize. Ryabonye intebe 222 kuri 213 z’Abademokarate.

Abademokarate batoraga ni 212, bakomeje kuba inyuma y’umukandida wabo Hakeem Jeffries. Uyu ni umukandida umwe rukumbi w’ishyaka ryabo, akaba umwirabura wa mbere uyoboye Abadepite ba rimwe mu mashyaka abiri akomeye. Jeffries ntiyabashije kubona amajwi ya ngombwa kuko Abademokarate bafite imyanya iri munsi ya 218, kandi Abarepubulikani nabo nta n’umwe wamutoye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG