Uko wahagera

Kongre y'Amerika Yaraye Itabonye Umuyobozi (Speaker)


Hakeem Jeffries avugana na Nancy Pelosi yasimbuye ku mwanya w'ubuyobozi bw'Abademokrate muri Kongre. Byari mu mihango yo gutangiza Kongre y'118 muri Capitol hano i Washington
Hakeem Jeffries avugana na Nancy Pelosi yasimbuye ku mwanya w'ubuyobozi bw'Abademokrate muri Kongre. Byari mu mihango yo gutangiza Kongre y'118 muri Capitol hano i Washington

Sena yatoye abayobozi bayo nta nkomyi

Kongre y’i 118 ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, yaraye itangiye imirimo yayo. Sena yashyizeho umuyobozi mushya.

Visi-Perezida wa Repubulika Kamala Harris, ari nawe perezida wa Sena nk’uko itegeko nshinga ribiteganya, yarahije Abasenateri bose ijana.

Bamaze kurahira, nabo batoye perezida w’umusimbura (pro-tempore) wa Sena. Ni ukuvuga perezida uzaba ushinzwe gutegura no gukurikirana gahunda za buri munsi za Sena. Bashyizeho, nta ngorane n’imwe, umutegarugoli Patricia Lynn Murray, bakunze kwita Patty, umwe mu basenateri babiri bahagarariye leta ya Washington, iri mu burengerazuba bw’igihugu. Afite imyaka 72 y’amavuko.

Patty Murray ni uwo mu ishyaka ry’Abademokarate, bafite ubwiganze muri Sena. Ni Senateri kuva mu 1993. Ni we mutegarugori wa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ubaye perezida pro-tempore wa Sena. Mu nzego z’ubutegetsi, akurikira Perezida na Visi-Perezida ba Repubulika. Nawe agakurikirwa na Speaker, ni ukuvuga perezida w’Umutwe w’Abadepite.

Ubwa mbere kuva mu 1923, abadepite bananiwe gutora umukuru wabo ku munsi wa mbere

Hirya mu kindi cyumba cy’ingoro y’inteko ishinga amategeko, Abadepite baraye bananiwe gushyiraho umuyobozi wabo (Speaker). Bo byabanje kubagora.

Abakandida batangiye bwa mbere bari bane: Kevin McCarthy, James Jordan (bakunze kwita Jim), na Andy Biggs bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani ryiganje mu badepite, na Hakeem Sekou Jeffries wo mu ishyaka ry’Abademokarate, umwirabura wa mbere mu mateka ugiye kuyobora Abadepite b’Abademokarate, asimbuye umutegarugoli Nancy Pelosi. Inshuro ya mbere ntawabonye amajwi 218 akenewe, ku badepite 434 baraye batoye.

Ku nshuro ya kabiri, umwe yavuyemo: Andy Biggs. Nayo, n’iya gatatu, zakurikiyeho zarangiye nta Speaker utowe. Ikibazo cyari mu Barepubulikani, bananiwe kumvikana ku muntu umwe. Naho Abademokara bose uko ari 212, inshuro zose, bagumye inyuma ya kandida wabo Hakeem Sekou Jeffries. Naho Kevin McCarthy yarangije inshuro ya gatatu afite amajwi 202. Nyamara, kubera ubwiganze bw’Abarepubulikani n’intebe 222, ababikurikiranira hafi bakekaga ko aza gutorwa nta ngorane.

Inama yasubitse imirimo yayo gato nyuma ya saa kumi n’imwe ku isaha ya hano i Washington DC. Irasubukura uyu munsi saa sita (ni ukuvuga saa kumi n’ebyiri mu Rwanda no mu Burundi). Abadepite ntibashobora kurahira, no gutangira imirimo yabo, igihe cyose batarashyiraho Speaker. Abadepite batashye bumiwe, nyamara bari bazanye n’imiryango yabo n’abana mu byari biteganyijwe nk’ibirori byo gufungura ku mugaragaro imirimo y’inteko ishinga amategeko, Congress, y’118.

Ni ubwa mbere kuva mu 1923, abadepite bananiwe gutora umukuru wabo ku nshuro ya mbere. Icyo gihe, uwaje kuba Speaker yatowe ku nshuro ya cyenda.

Speaker mushya agomba gusimbura umutegarugori Nancy Pelosi, wo mu ishyaka ry’Abademokarate, ucyuye igihe. We azakomeza kuba depite usanzwe muri iyi myaka ibiri iri imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG