Uko wahagera

Kongre y'Amerika Imaze Iminsi Ibiri nta Muyobozi


Abadepite b'Amerika bateranye kugira ngo batore umuyobozi wabo mushya
Abadepite b'Amerika bateranye kugira ngo batore umuyobozi wabo mushya

Abadepite ba Leta zunze ubumwe z’Amerika baraye na none bananiwe gutora umuyobozi wabo bita Speaker. Ikibazo kiracyari ku Barepubulikani.

Kandida y'Abarepublikari Yabuze Amajwi Akenewe

Kimwe n’ejobundi, Abadepite baraye bakoze itora inshuro eshatu mbere yo gusubika inama yabo. Uza ku isonga mu bakandida babo n’amajwi menshi kurusha abandi aracyari uwitwa Kevin McCarthy. Mu minsi yabanjirije itora ryo mu ruhame, Abadepite bagenzi be bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani babanje kwiherera, bemeza ko ari we kandida.

Rubanda bose rero bari bizeye ko ari we washoboraga kwemezwa nta ngorane, kubera ubwiganze bw’Abarepubulikani n’intebe 222. Nyamara igihe kigeze, bamwe muri bo baramuhindutse, nabo batanga abakandida babo, bakomeje no kugenda bahindura, ku buryo atigeze agera ku majwi ya ngombwa, 218 byibura, inshuro zose esheshatu bamaze gutora, kugirango abashe kuba Speaker.

Abanze kumuha amajwi ni abayoboke ba Donald Trump, wabaye umukuru w’igihugu kuva mu 2017 kugera mu 2021. Ntibigeze bamwumva. Ejo yari yabahagurukiye, akoresheje imbuga nkoranyambaga, abasaba kureka amacakubiri yabo, no guha amajwi yabo Kevin McCarthy. Ntacyo byatanze.

Ku ruhande rwabo, Abademokarate bo ntibahinduka na gato. Inshuro zose esheshatu z’itora, bose uko ari 212 bari inyuma ya kandida wabo umwe rukumbi, udahinduka Hakeem Jeffries. Ni we mwirabura wa mbere mu mateka ugiye kuyobora Abadepite ba rimwe mu mashyaka abiri ya mbere akomeye.

Umukozi Mukuru ni we Uyobora Itora

Imirimo yose y’iri tora ry’umuyobozi wa Kongre iyobowe n’umwanditsi mukuru w’Umutwe w’Abadepite. We si Depite. Ni umukozi mukuru uhoraho. Bishingiye ku mategeko, uwari usanzwe ayoboye Kongre, Nancy Pelosi, ubu nta bubasha afite bwo kuba yayobora imirimo.

Inama yari yatangiye saa sita yasubitse saa kumi n’igice imaze gutora inshuro eshatu. Yaraye isubukuye saa mbiri y’ijoro (saa cyenda y’ijoro mu Burundi no mu mu Rwanda). Bagarutse, Abadepite babanje gutora ku kibazo cyo gukomeza inama cyangwa kuyicumbika. Amajwi menshi yemeje gusubika. Inama irasubukura uyu munsi saa sita (saa moya y’ijoro mu Rwanda no mu Burundi).

Kugera igihe bataremeza Speaker, Abadepite b’iyi nteko ishinga amategeko y’118 ntibazarahira, nta n’ikindi nyine bashobora gukora na kimwe. By’umwihariko ibyo ni inshingano ebyiri z’ibanze: gutora amategeko no kugenzura imikorere ya guverinoma. Ikindi kibazo abaturage barimo bibaza, binyuze mu bitangazamakuru: ese ko batararahira, bazahemberwa iminsi yose bamaze batararahira? Kugeza ubu nta bahanga baratangira gutanga igisubizo.

Ni ubwa mbere kuva mu 1923, Abadepite ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bananiwe gutora umukuru wabo ku nshuro ya mbere. Icyo gihe, uwaje kuba Speaker yatowe ku nshuro ya cyenda. Ariko si bwo bwa mbere mu mateka y’igihugu bari bananiwe gutora Speaker wabo ku nshuro ya mbere. Mu 1856, Abadepite bamaze amezi abiri, batora inshuro 133 mbere yo kwemeza umuyobozi wabo.

Mu nzego z’ubutegetsi, Speaker aza ku mwanya wa kane nyuma ya Perezida na Visi-Perezida ba Repubulika na perezida pro-tempore wa Sena (ni ukuvuga perezida w’umusimbura), ushinzwe kutegura no gukurikirana gahunda za buri munsi za Sena.

Sena yo yarangije ibyayo. Abayigize bararahiye ejobundi kuwa kabiri nk’uko byari biteganyijwe. Barangije kurahira bahise bashyiraho perezida pro-tempore wabo. Bemeje umutegarugori Patricia Lynn Murray, bakunze kwita Patty, umwe mu basenateri babiri bahagarariye leta ya Washington, iri mu burengerazuba bw’igihugu. Afite imyaka 72 y’amavuko. Ni uwo mu ishyaka ry’Abademokarate, bafite ubwiganze muri Sena. Ni Senateri kuva mu 1993. Ni we mutegarugori wa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ubaye perezida pro-tempore wa Sena. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG