Uko wahagera

Kongre y'Amerika Ntirabasha Kubona Umuyobozi


Bamwe mu bari mu bikorwa vyo kugerageza gutora Speaker wa Congres y'Amerika
Bamwe mu bari mu bikorwa vyo kugerageza gutora Speaker wa Congres y'Amerika

Leta zunze ubumwe z'Amerika iri mu keragati kubera inteko ishinga amategeko ituzuye. Umwe mu badepite w’Umudemokarate witwa Ted Lieu ukomoka muri Leta ya California, mu burengerazuba bw’igihugu, arabisobanura mu magambo yoroheje.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru AP cya hano muri Amerika, aragira, ati: “Ubu sinzi icyo ndi cyo. Sinzi niba ngifite ubwishingizi mu buvuzi. Sinzi niba abakozi banjye bahembwa.”

Koko rero, abadepite bashya ntibaritwa abadepite, ahubwo bitwa abadepite batowe, igihe cyose batararahira. Kandi ntibashobora kurahira igihe cyose bataratora umuyobozi wabo “Speaker”.

Bityo, nta tegeko bashobora gutora. Nta komite cyangwa komisiyo bashobora gushyiraho. Ntibashobora kugenzura imikorere ya guverinoma. Ted Lieu yongeraho ko aba badepite batowe badafite uburenganzira bwo kubona amabanga y’umutekano w’igihugu n’isi. Ati: “Ubu habaye ikibazo ntacyo twakora.”

Nabo ubwabo, n’abakozi babafasha mu miimo ya buri munsi mu nteko, ntibazi niba bazahembwa. Baribaza no ku tundi tuntu dukorwa buri munsi. Bati: “Ese imbuga nkoranyambaga zacu (websites) zizahinduka. Ese e-mail zacu zizakomeza gukora?”

Mu gihe badashobora gutora amategeko, Sena nayo ntiyabishobora. Kugirango itegeko ribeho rigomba kubanza kwemezwa n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko Congress. Sena yo yararahiye kuwa kabiri, nk’uko byari biteganyijwe.

Uyu munsi, na none baragerageza gushyiraho Speaker. Inshuro zose eshashatu bamaze gutora, eshatu ejobundi kuwa kabiri n’izindi eshatu ejo kuwa gatatu, ntacyo zatanze. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG