Uko wahagera

Kongre y'Amerika Imaze Iminsi Itatu Idafite Speaker


Kevin McCarthy yabuze amajwi ahagije yo kuba Speaker
Kevin McCarthy yabuze amajwi ahagije yo kuba Speaker

Leta zunze ubumwe z'Amerika iri mu keragati kubera inteko ishinga amategeko ituzuye.

Nk’uko bari babyemeranyijweho ejobundi kuva gatatu, Abadepite batowe batangiye gutora umuyobozi wabo, Speaker, ejo saa sita. Nk’uko byagenze kuwa kabiri n’ejo kuwa gatatu, baraye batandukanye ntawe bemeje. Buri igihe, ikibazo gihora ibubisi mu Repubulikani, bafite ubwiganze mu Mutwe w’Abadepite nyuma y’amatora mu kwezi kwa 11 gushize, n’intebe 222 kuri 213 z’Abademokarate.

Ntacyahindutse muri Kongre kuva kuwa Kabiri

Kuwa kabiri batoye inshuro eshatu. Ni ko byagenze no kuwa gatatu. Ejo bwo batoye inshuro eshanu, batandukana saa mbiri y’ijoro (saa cyenda y’ijoro mu Burundi no mu mu Rwanda).

Abarepubulikani buri gihe batanga kandida witwa Kevin McCarthy. Abamurwanya bo mu ishyaka rye bagera kuri 20, b’abayoboke magara ba Donald Trump, wabaye umukuru w’igihugu kuva mu 2017 kugera mu 2021, nabo bagatanga kandida wabo. McCarthy ahora abona amajwi ari hagati ya 200 na 202. Andi majwi y’Abarepubulikani akanyanyagira mu bandi badepite batowe, cyangwa no ku bandi batari abadepite batowe. Bityo, inshuro nyinshi, hari abagendaga baha ijwi ryabo Donald Trump. Bityo, Abarepubulikani bananiwe kugira uwo baha muri bo amajwi 218 akenewe kugirango abe Speaker.

Abademokarate nabo bavuga ko nta jwi ryabo na rimwe bashobora guha Umurepubulikani. Abatora bose, uko ari 212, bahora inyuma ya kandida w’ishyaka ryabo umwe rukumbi, Hakeem Jeffries, Umwirabura wa mbere na mbere uyoboze Abadepite ba rimwe mu mashyaka abiri ya mbere akomeye. Nawe rero ntashobora kubona amajwi ya ngombwa kuko Abademokarate batagejeje ku ntebe 218, kandi Abarepubulikani nabo nta n’umwe wamutora.

Imirimo yose ijyana n’aya matora iyobowe n’umwanditsi mukuru w’Umutwe w’Abadepite. We si Depite ariko. Ni umukozi mukuru usanzwe ariko uhoraho.

Inshuro 11 zose abadepite batowe bamaze bashakakisha Speaker ntaboneke birashyira igihugu mu guhirahiro kubera inteko ishinga amategeko-Congress ituzuye. Abadepite batowe ntibashobora kurahira, igihe cyose batarabona Speaker. Nta tegeko bashobora gutora. Nta komite cyangwa komisiyo bashobora gushyiraho. Ntibashobora rero kugenzura imikorere ya guverinoma. Muri make, nta mulimo n’umwe bashobora gukora.

Nta Kazi Kakorwa mu Gihe Abadepite Bataratora Speaker

Mu gihe badashobora gutora amategeko, Sena nayo ntiyabishobora. Kugirango itegeko ribeho rigomba kubanza kwemezwa n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko Congress. Sena yo yararahiye kuwa kabiri, nk’uko byari biteganyijwe.

Ikibazo ni ukumenya niba bizakomeza gutya, kugera ryari? Cyangwa se niba ishyaka ry’Abarepubulikani rizabona umuti vuba. Benshi muri bo bavuga ko bari mu mishyikirano, ariko ntawe uzi icyo bateganya.

Inama irongera iterane saa sita uyu munsi rero, nk’uko baraye babyemeje, ku munsi w’isabukuru ya kabiri y’igitero cy’abayoboke ba Trump ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021.

Si ubwa mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika gutora Speaker bijemo ingorane. Kuva kuri Congress ya mbere na mbere mu 1789, ubu bibaye ubwa 15. Akenshi na kenshi ntibirenza gutora inshuro eshatu. Ariko nko mu 1848 batoye inshuro 63, n’inshuro 44 mu 1859. Umwaka byafashe igihe kirekire cyane mu mateka ni mu 1855/56. Abadepite batowe bamaze amezi abiri, batora inshuro 133, mbere yo kwemeza umuyobozi wabo Speaker. Ariko ubwa nyuma byaherukaga bwa nyuma ni mu 1923. Icyo gihe, uwabaye Speaker yatowe ku nshuro ya cyenda.

Ubu rero noneho bizamara igihe kingana gute? Nta muntu n’umwe ubizi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG