Uko wahagera

Katari: Ikipe ya Maroke Yahambije Senegal muri Kimwe ca 16


Maroke ihejeje gutsinda Canada muri Katari, kw'itariki ya 1-12-2022
Maroke ihejeje gutsinda Canada muri Katari, kw'itariki ya 1-12-2022

Ejo kuwa kane ni bwo indi kipe y’igihugu ya Moroko ihagarariye umugabane w’Afurika yarangije imikino yo mu ma jonjora. Uyu mukino wayihuje na Canada warangiye ibonye itsinzi ya 2-1, ibyayijyanye muri kimwe cya 16 isangamo Senegali nayo yo muri Afurika, izahura n’Ubwongereza kuri iki cyumweru. Ubu abaye amakipe abiri yo muri Afurika amaze kumenyekana ko ageze muri kimwe cya 16. Tuniziya yo yamaze gusezererwa.

Ibitego bya Hakim Ziyech na Youssef En-Nesyri ni byo byatumye Maroko igira ikizere cyose cy’uko nyuma y’imyaka 36 yari ishize yongera kwibona irenze imikino yo mu majongora mu gikombe cy’isi kuko yaherukagamo mu 1986.

Umutoza w’iyi kipe Walid Regragui umukino urangiye yavuze ko bitari byoroshye ariko ko iyo ubonye amahirwe ugomba kuyakoresha. Ku rundi rwa Canada ivuyemo idatsinze umukino n’umwe, umutoza wayo John Herdman we yavuze ko hari hashize igihe batibona mu gikombe cy’isi ariko bishimiye bike bakoze nubwo bwose bitari kuba ari bibi iyo bagera kure.

Indi mikino yabaye ejo kuwa kane ni iy’itsinda rya E, ririmo Ubudage, Esipanye, Ubuyapani na Costa Rica. Umukino wahuje Ubudage na Costa Rica warangiye butahanye intsinzi y’ibitego 4-2. Ni umukino wagaragayemo ishyaka ku makipe yombi. Ubudage bwatsinze ibitego bibiri mu minota ya nyuma y’umukino ibyagaragaraga ko bitakorohera Costa Rica kubyishyura. Ubwo aya makipe yakinaga ni ko ku rundi ruhande rwari rwambikanye hagati y’Ubuyapani na Esipanye, umukino warangiye Ubuyapani butahanye intsinzi y’ibitego 2-1 cya Esipanye.

Imikino y’amajonjora isigaye ni ayo mu matsina ya H, na G. Portugal irakina na Koreya y’Epfo, naho Ghana ikine na Uruguay mw’itsinda rya H isa kumi n’imwe zo mu Rwanda no mu Burundi. Ku rundi ruhande, Ubusuwisi burakina na Seribiya, naho Kameruni ikine na Burezile saa tatu z’ijoro kw’isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Muri iyo mikino, nib wo hazamenyakana andi makipe ane azinjira mu cyiciro gikurikira.

Kugeza, amakipe y’ibihugu amaze kumenyekana uko azakina muri kimwe cya 16. Umukino uzabimburira undi kuri uyu wa gatandatu ni Ubuhorandi buzakina na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, na Arijantina izahura na Ostraliya. Ku cyumweru Ubufaransa buzahura na Polonye, mu gihe Ubwongereza buzaba buhanganye na Senegali. Kuwa mbere, Ubuyapani buzakina na Croatia naho Maroko ikine na Esipanye kuwa kabiri.

Ku ruhande rw’abasifuzi, ejo kuwa kane ni bwo umufaransakazi Stephanie Frappart yayoboye umukino we wa mbere mu mateka y’igikombe cy’isi cy’abagabo. Umukino yayoboye ni uwahuje Ubudage na Costa Rica.

Muri iki gikombe cy’isi kibera muri Katari, abandi bagore babiri barimo ni Salima Mukansanga ukomoka mu Rwanda na Yoshimi Yamashita nabo bizaba ari amateka kuri bo kwibona mu gikombe cy’isi cy’abagabo ari bo bayoboye imikino. Aba bagore batoranijwe na FIFA habanje kurebwa imyirondoro yabo FIFA ibona ko babikwiriye, itagendeye ko ari abagore.

Uko ari batatu rero bari mu itsinda rigari ry’abasifuzi bagera ku 36 barimo kuyobora imikino bari hagati mu kibuga hatabariwemo bamwe bo ku ruhande.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG