Uko wahagera

Ubwongereza n'Ubufaransa Bazafatanya Gukumira Abimukira Banyura Ahatemewe


Ubwato bukoreshwa mu marondo yo kugenzura abimukira banyura mu mazi ahuza Ubwongereza n'Ubufaransa
Ubwato bukoreshwa mu marondo yo kugenzura abimukira banyura mu mazi ahuza Ubwongereza n'Ubufaransa

Ubwongereza n’Ubufaransa uyu munsi kuwa mbere byasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 74 n’ibihumbi 500 by’amadolari y’abanyamerika, azakoreshwa mu mwaka utaha mu bikorwa byo guhagarika abimukira baca mu nzira zitemewe n’amategeko bikaziviramo amakuba.

Muri ayo masezerano, 40 kw’ijana y'amafranga ni inyongera Ubwongereza buzatanga ku basilikare b’Ubufaransa bagenzura za plage ku mezi atanu ari imbere.

Kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu barenga 40.000 bambukiye mu Bwongereza mu twato duto, tugera ku 28.526. Ibi byashyize igitutu kuri minisitiri w’intebe mushya, Rishi Sunak na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Suella Braverman, kugirango barusheho kugabanya umuvuduko w’abimukira.

Mu kwezi gushize Braverman yavuze ko Ubwongereza bwahuye n’icyo yise “ivogera”, ubwo guverinema yanenzwe mu bijyanye n’ubucucikirane bw’abimukira mu kigo bakirirwamo kiri mu majyepfo y’igihugu.

Nyuma yo kugirana inama na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa, Gerald Darmanin, i Paris, Braverman yagize ati: “Biri mu nyungu za guverinema zombi iy’Ubwongereza n’iy’Ubufaransa, gukorera hamwe mu gukemura iki kibazo cy’insobe”.

Ayo masezerano azongera ishoramari muri tekinoloji zo gucunga abimukira, mu bijyanye n’utudege twa drone, imbwa zifashishwa, televisiyo na za kajugujugu kimwe no gushyigikira ibikorwa byo kwakira cyangwa gukura abimukira mu Bufaransa, igihe bahagaritswe.

Ubwongereza bwari bwavuze ko abimukira barenga 30,000 barenze ku mategeko, babujijwe kwambuka kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, bwavuze ko abanyarubaniya bari bagize umubare munini w’abantu bahagera kandi ko benshi bashaka kwitwaza amategeko y’Ubwongereza ajyanye n’ubucakara bushya, kugirango bavuge ko bazize icuruzwa ry’abantu, bitume badasubizwa iwabo ku ngufu.

Guverinema y’Ubwongereza yatangaje imibare muri uku kwezi igaragaza ko kwishingikiriza ku bucakara bushya, byifashishijwe cyane muri kimwe cya gatatu cy’intangiriro z’uyu mwaka. Abenshi, ni abanyarubaniya bagize 28 kw’ijana by’abantu 4,586 babikoresheje.

Amasezerano mashya hagati y’Ubwongereza n’Ubufaransa, ashyiraho itsinda ryo kugerageza kugabanya uwo mubare wiyongera.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG