Uko wahagera

Amezi 6 Ashize Ukraine Iri mu Ntambara Perezida Zelenskyy Yarahiye ko Izibohora


Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine
Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine

Intambara yo muri Ukraine yujuje amezi atandatu. Perezida Volodymyr Zelenskyy avuga ko bazarwanira igihugu cyabo kugera bakibohoje cyose.

Iyi taliki y'amezi atandatu y'intambara yahuriranye n'isabukuru y'imyaka 31 y'ubwigenge bwa Ukraine. Leta yabujije abaturage gukora ibirori ari imbaga iteraniye hamwe kubera impungenge ko Uburusiya bwabarasaho ibisasu bya misile.

Mu ijambo yabagejejeho, abinyujije ku mashusho ya videwo, Perezida Zelenskyy yababwiye ko "igihugu cyabo cyavutse bwa kabiri ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa kabiri mu rukerera saa kumi y'ijoro." Kuri iyo saha ni bwo Uburusiya bwateye Ukraine.

Yasobanuye ko kuvuka kwa kabiri kugaragazwa n'ubutwari igihugu cye cyerekanye muri iyi ntambara. Ati: "Ni igihugu kitigeze gititira kubera ubwoba, ntikigeze gisesa amarira, ntikigeze gicika intege," kuko Uburusiya bwateye bwizeye kugifata mu minsi itatu gusa. Yasezeranyije abaturage be "kurwana kugera batsinze, kugera bagaruje intara za Donbas na Crimea," ubu ziri mu maboko y'Uburusiya.

Hagati aho, abaturage ba Ukraine, by'umwihariko abo mu murwa mukuru Kiev, bakangutse biteguye ko bya misile bibagwa hejuru nk'urubura. Ariko ntabyo babonye. Naho ubwigenge bwa Ukraine buturuka mu 1991 ubwo icyahoze ari Repubulika z'Abasoviyete, na Ukraine yarimo, cyasenyukaga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG