Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ubwo yari mu nama y’umuryango w’ibihugu wo gutabarana OTAN yavuze ko gahunda y’ibihugu bya Finilande na Suwede yo kwinjira muri uyu muryango ari ikimenyetso kiza cyereka Uburusiya ko ntacyo buzageraho uretse kwisenya.
Emmanuel Macron yagize ati: Kuba Finilande na Suwede bifite gahunda yo kwinjira muri OTAN, ibi ubwabyo ari ikimenyetso kiza cyo kwereka Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine ko imigambi ye ari mibi kandi ko azitsinda ubwe.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Madrid, Macron yavuze kandi ko Poutine yatumye ibihugu byagenzaga make mu kugira ubushake bwo kwinjira muri OTAN, kuri ubu ibyo bihugu byarahisemo kuba abanyamuryango.
Ejo kuwa gatatu ni bwo umuryango wa OTAN wari wasabye Finlande na Suwede kuwinjiramo. Ibi byari ukugirango habeho ubufatanye bwa gisirikare. Bishimangiye kandi ko umutekano w’ibihugu by’Uburayi urushijeho gukazwa nyuma y’imyaka ibarirwa muri mirongo. Ariko kandi bikozwe mu gihe cya ngombwa kuri uyu muryango nyuma y’aho Uburusiya bugabiye ibitero kuri Ukraine.
Emmanuel Macron avuga yeruye ntaguca ibintu ku ruhande yagize ati: Nubwo Ukraine itari muri OTAN, intambara irwana ni intambara yacu, turwanira indangagaciro zacu, amahame yacu, demokarasi y’Uburayi na demokarasi y’ibihugu binyamuryango bya OTAN.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru perezida w’Amerika Joe Biden, yemeye gutanga indi nkunga y’ibikoresho birimo ubwato n’indege bya gisirikare byo gufasha Ukraine. Ibi byiyongereye ku yo Ubufaransa n’Ubwongereza byemeye guha Ukraine.
Facebook Forum