Uko wahagera

Ukraine Ibona Ite Amaherezo y'Intambara Irwana n'Uburusiya?


Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine
Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine

Perezida Volodymr Zelenskyy wa Ukraine aratangaza ko kugeza ubu ntawe ushobora kumenya igihe intambara igihugu cye kirwana n’Uburusiya izarangirira ariko Ukraine yitaye ku gukora ibishoboka byose ngo ive mu ntambara vuba.

Yavuze ko ibihugu by’Ubulayi, Ukraine ibarizwamo ndetse n’ibindi byo hirya no hino ku isi, na byo bifite uruhare mu gihe iyi ntambara izarangirira.

Uburyo bwo kwagura umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Ubulayi n’Amerika, ni ingingo yibwanzweho mu biganiro mu nama ibera i Berlin mu Budage mu nama ihuza abaministri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize uwo muryango.

Perezida wa Finland Sauli Niinistö na Ministri w’Intebe Sanna Marin bagaragaje ko bashyigikiye ko icyo gihugu cyinjira muri OTAN. Biramutse bigenze bityo, byaba ari impinduka ikomeye muri uwo muryango no kubihugu byo mu majyaruguru y’Ubulayi ku byerekeye aho bihagaze ku ngingo y’intambara ishyamiranyije Uburusiya na Ukranine.

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya ejo ku wa gatanu we yavuze ko adashyigikiye ko Finland na Suwede byakwinjira muri OTAN avuga ko ibyo bihugu bitera inkunga abo Turukiya ifata nk’imiryango yiterabwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG