Uko wahagera

Uburusiya Burashaka ko Ingabo za Ukraine muri Mariupol Zishyira Hasi Intwaro


Uburusiya bukomeje gutegereza ko abasirikare ba Ukraine bagotewe mu mujyi wa Mariupol bamanika amaboko bagatanga intwaro zabo.

Ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, byatangaje kuri iki cyumweru ko nta kimenyetso kigaragaza ko aba barwanyi bagotewe mu ruganda rukora ibyuma rwa Azovstal ruri hafi y'inyanja ya Azov, bashobora gutanga intwaro zabo nyuma y'isaha ntarengwa ya saa kumi n'ebyiri z'igitondo bari bahawe.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy mu ijambo yagejeje ku baturage yavuze ko muri Mariupol ibintu bikomeje kutoroha; ko ibihabera atari ibyagakozwe n'ikiremwa muntu. Yashinje Uburusiya kugerageza gutsemba umuntu wese uri muri Mariupol.

Volodymyr Zelenskyy yavuze ko ejo ku wa gatandatu yavuganye na ba Ministri b'Intebe b'Ubwongereza na Suwede ku kibazo cya Mariupol, ibihano bikomeje ku Burusiya n'uburyo bwo gukomeza gushyigikira Ukraine kwirwanaho.

Uburusiya buramutse bufashe Mariupol yaba ibaye umujyi wa mbere ukomeye bufashe kuva bwashora intambara kuri Ukraine taliki 24 z'Ukwezi kwa kabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG