Uko wahagera

Abantu 26 Baguye mu Gitero Cyagabwe ku Modoka muri Etiyopiya


Aha ni abakuwe mu byabo n'imirwano muri Etiyopiya
Aha ni abakuwe mu byabo n'imirwano muri Etiyopiya

Abagabo bitwaje imbunda bikekwa ko baba bava mu ntara ya Amhara muri Etiyopiya, bishe abantu 26 kandi bakomerekeje 15 mu gitero cyavumbukiye ku modoka yari itwaye abarwanyi bo mu ntara baturanye ya Oromiya. Byavuzwe n’abategetsi mu karere uyu munsi kuwa kane.

Abaturage ba Oromo ni benshi muri Etiyopiya. Amhara baza ku mwanya wa kabiri. Bahora bagabanaho ibitero ku mipaka y’intara zombi, ahanini bishingiye ku bibazo by’ubutaka.

Igitero cyo kuwa kabiri cyari cyibasiye imodoka yari itwaye abarwanyi 100, ubwo bari banyuze mu mujyi wa Korke mu ntara ya Oromiya. Byavuzwe na Ababu Wako, umuyobozi w’akarere ka Shewa, gaherereye mu bilometero hafi 170 uvuye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Addis Abeba.

Umuyobozi mu karere, Frezer Abera, yavuze ko abagabye igitero baje mu modoka zirindwi baturutse mu mujyi wo hafi aho, mu ntara y’Amhara. Yagize ati: “Turacyarimo gushyingura abo bose bapfuye. Ni ubwa mbere mu karere kacu, twabona igitero nk’iki cyateguwe neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Shewa, Ababu, yavuze ko abapolisi bo ku rwego rw’igihugu babiri n’umwe mu bashoferi, bari muri abo bapfuye. Nyuma y’igitero, yaragize ati: “Abagabye igitero bahamagaye umwe mu barwanyi ba Oromo, bakoresheje telefone y’umwe mu bapfuye, bavuga ko bari mu mutwe wa Fano, abakorerabushake b’abarwanyi b’Amhara”.

Fano nta nzego z’ubuyobozi ifite zizwi, ku buryo bitashobokaga kugira uwo umuntu abaza ibyabaye. Umuvugizi wa guverinema y’intara y’Amhara, ntiyasubije ubwo yari abisabwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru.

Etiyopiya yahuye n’ibibazo bikomeye byo guhagarika urugomo rushingiye ku ntara muri iyi myaka ishize.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG