Uko wahagera

Imirwano yo muri Etiyopiya Yakuye mu Byabo Abarenga Miliyoni Ebyeri


Abenshi mu bahunze mu ntara ya Afar ni abana
Abenshi mu bahunze mu ntara ya Afar ni abana

Imirwano hagati ya guverinema ya Etiyopiya n’ingabo z’intara ya Tigreya yakuye mu byabo abantu barenga miliyoni ebyiri kuva mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2020 nk’uko ONU ibitangaza.

Muri uyu mwaka, imirwano yimukiye mu ntara ya Afar, yatesheje ibyabo abandi banyetiyopiya kimwe n’impunzi zaturutse mu gihugu baturanye cya Eritreya, bashakisha ahaba hari umutekano.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, ivuga ko impunzi ibihumbi zavuye mu byabo biturutse ku mirwano mu ntara ya Afar. Astrid Castelene, umuhuzabikorwa by’ubutabazi wa HCR, avuga ko umutekano mu karere ugerwa ku mashyi, by’umwihariko ku mupaka hagati y’intara ya Tigreya n’iya Afar. Uyu muyobozi avuga ko mu kwezi kwa kabiri gushize, imirwano yatumye impunzi ziri hagati 20.600 n’abandi bantu 300,000 bo mu ntara ya Afar, bata ibyabo. Yongeraho ko ibyo bikomeje kubatera impungenge.

Agahenge mu rwego rw’ubutabazi katangajwe mu minsi myinshi ishize, katumye haba kwizera ko impfashanyo ishobora kugera ku bayikeneye. N’ubwo ako gahenge kabonetse ariko, indi mirwano yavuzwe mu ntara ya Afar muri iki cyumweru. Hagati aho, abataye ibyabo bo mu ntara ya Afar, baragerageza gutuza kandi bafite icyizere ko aho bacumbitse ari iby’igihe gito.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG